Sugira Ernest ubu uri gukinira ikipe ya AS Kigali iri mu makipe ahagaze neza mu Rwanda, aherutse kugaragara mu mukino iyi kipe yanyagiyemo umuvandimwe wayo Kiyovu Sports ibitego 4-0.
Muri uriya mukino, Sugira Ernest yinjiyemo asimbuye ariko iminota micye yamazemo yongeye kugaragaza ko akaguru ke kakirimo ibitego.
Nubwo umukino warangiye nta gitego abonye dore ko yinjiye habura iminota micye ngo umukino urangire, yagerageje kugisha dore ko yateye ishoti riremereye ari nko muri metero 40 uvuye ku izamu rya Kimenyi Yves ariko ku bw'amahirwe umupira ukubita umutambiko w'izamu.
Uyu musore yagiye arokora ikipe y'Igihugu Amavubi by'umwihariko ubwo yari muri CHAN 2020 agatsinda igitego yatsinze ubwo iyi kipe yakinaga na Togo kikayihesha itike yo kujya muri 1/4.
Ni igitego kitazapfa kwibagirana mu mitwe ya benshi bakunda ruhago n'Abanyarwanda muri rusange kuko ubwo kishimirwaga mu Mujyi wa Kigali ubwo hariho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko bazirengaho birara mu mihanda bishimira iriya ntsinzi.
Sugira Ernest washimirwaga na buri wese, yari amaze iminsi adahamagarwa mu ikipe y'Igihugu dore ko mu mikino iyi kipe iheruka gukina na Uganda ikayitsinda inshuro ebyiri, uyu musore yabaga atahamagawe.
Amavubi aritegura imikino ibiri yo kwishyura ya Kenya na Mali yombi itagize icyo ivuze ku Rwanda kuko rwamaze gusezererwa mu mikino yo gushaka itike yerecyeza mu Gikombe cy'Isi cya 2022.
UKWEZI.RW