Gihozo wamamaye ku izina rya Smartgirl yahuye na Bruce Melodie bwa mbere. Bahuriye mu kiganiro bagiriye kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.
Nkuko amashusho abigaragaza, Bruce Melodie yatunguye Gihozo maze amusanga mu kiganiro, ubwo yinjiraga aho Smartgirl yararimo gukorera ikiganiro, Smartgirl yasabwe n'ibyishimo byinshi aramuhobera ari nako avuga amagambo menshi bigaragara ko yari yishimiye guhura na Bruce Melodie.
Smartgirl yakomeje kugaragaza akanyamuneza kenshi yatewe no guhura na Bruce Melodie ndetse akanamubwira amagambo menshi meza amugaragariza urukundo. Ntibyatinze kuko Bruce Melodie nawe yafashe umwanya maze ashimira Smartgirl ndetse anavuga ko atari afite gahunda yo kuza kumusuhuza gusa ko ahubwo yari amuzaniye iticye izamwinjiza mu gitaramo cye kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo kikabera muri Kigali Arena. Akirita mu gutwi, Smartgirl yahise yiterera mu bicu ari nako ashima Imana cyane ndetse anashima Bruce Melodie.