Symphony mu myenda ya Squid Game, abamotari 1000 batunguranye mu gitaramo cy'amateka cya Bruce Melodie(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitaramo cy'amateka cyo kwizihiza imyaka 10 umuhanzi Bruce Melodie amaze mu muziki w'u Rwanda cyitabiriwe n'abantu benshi barimo abamotari bagera ku 1000, umuhanzi Riderman atungurana igitaramo kigezamo hagati.

Cyari igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 umuhanzi Bruce Melodie amaze mu muziki '10YearsofBrucemelodie', kikaba kitabiriwe n'umubare mwinshi w'abamotari ugera ku 1000 wari wahawe amatike n'uyu muhanzi.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena aho cyari kitabiriwe n'abantu benshi.

Inganzo Ngari niyo yabanje ku rubyiniro isusurutsa abantu, yakurikiwe na Papa Cyangwe waririmbye indirimbo ze zikunzwe zirimo Bambe, Kukuntsutsu n'izindi, uyu muhanzi akaba yakurikiwe na Alyn Sano.

Hahise hakurikiraho umuhanzi Niyo Bosco wakirijwe amashyi menshi y'urufaya yamaze hafi iminota 5. Yahereye ku ndirimbo ye 'Ubigenza Ute' aho abafana be bamufashije kuyiririmba.

Yahise akurikizaho Piyapuresha yatumye abari bahari bose bajya ibicu maze bamufasha, yasoreje ku ndirimbo ye 'Seka'.

Hari hatahiwe abakunzi ba Hip Hop aho hise hinjira Bull Dogg yinjirira ku gitero cye mu ndirimbo 'Kamwe' yahuriyeho n'abandi bahanzi.

Asoje yahise abwira abari aho ko bagiye kuririmba indirimbo 'Old School' iri kuri Album ye nshya 'Kemothelapy', yahise akurikizaho Nk'umusaza yishimiwe na benshi, akurikizaho 'Sinema' asoreza ku ndirimbo yakoranye B Trey aho yahise amutumira ku rubyiniro.

Yakurikiwe na Mike Kayihura wasusurukije abantu mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo 'Tuza' yakiriwe neza n'abiganjemo igitsina gore.

Umuhanzi Christopher ukunzwe cyane mu ndirimbo z'urukundo ni we wakurikiyeho aho yakirijwe amashyi menshi aho yahereye ku ndirimbo ye 'Byanze' akurikizaho 'Iri Joro' yahugurukije abantu benshi akurikizaho 'Ijuru Rito', 'Agatima' asoreza ku ndirimbo ye nshya ikunzwe cyane 'Micasa' yatumye n'abari bicaye bahaguruka.

MC Tino wari umushyushyarugamba yatumiye Nkusi Arthur ku rubyiniro ashyushya abantu mbere y'uko Bruce Melodie aza.

Yabanjirijwe n'itsinda rya Symphony Band ryacurangiye abahanzi bose baje baririmbye uretse Mike Kayihura.

Kuri iyi nshuro ryatunguranye riza mu myambaro imenyerewe muri filime ya Squid Game ikunzwe muri iyi minsi.

Saa 20:45' zibura umunota umwe nibwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yakiriwe neza cyane, yahereye ku ndirimbo ze za kera zirimo 'Tubivemo', 'Inkovu', 'Indorerwamo', 'Ntujya Uhinduka', 'Ndakwanga', 'Uzandabure' yishimiwe na bantu benshi.

Yakurikijeho indirimbo 'Ntundize' yasohoye muri 2014, 'Tutaberanye ' yasohotse 2016, 'Complete Me' nayo ya 2016 yafashijwe n'abakunzi be kuyiririmba.

Nyuma yo kuririmba indirimbo Hello yakoranye na Fille, yafashe akaruhuko gato aha urubyiniro umusore n'inkumi bacinya akadiho basusurutsa abari aho.

Yagarutse mu ndirimbo 'Ikinya' yakunzwe cyane maze abari muri Arena si ukuyibyina karahava.

Uyu muhanzi yakomeje gususurutsa abakunzi be aho atanabahaye umwanya wo guhumeka, ni mu ndirimbo nka Tuza yakoranye na Alliono, 'Bucece' n'izindi.

Saa 21:47 nibwo bwa mbere yafashe umwanya aganiriza abari baje kumushyigikira, yibukije abantu Jay Polly aho yavuze ko n'ubwo yapfuye agihari.

'Muri uru rugendo rw'umuziki nahuriyemo n'abantu benshi cyane, ariko uyu munsi ndatinda ku bahanzi, nahuye na Jay Polly. Nahuye na Jay Polly ariko nta hantu yagiye, mbumvishe ko agihari?'. Yahise aririmba indirimbo 'Hishamunda' bakoranye.

Irangiye yahise ahamagara umuhanzi Ama G The Black umwe mu bo batangiranye, baririmbana agace gato k'indirimbo bakoranye 'Twarayarangije'.

Yahise akurikizaho indirimbo 'Ikinyarwanda' yakoranye na Riderman, yabanje kuyiririmba wenyine, igeze ku gitero cya Riderman, uyu muraperi benshi bakekaga ko adahari yahise atungurana ku rubyiniro barayirimbana.

Irangiye Melodie yagize ati 'Nakuze ndi umufana wa Riderman, none uyu munsi duhagaze hamwe, murumva atari igitangaza?

Bahise bakurikizaho n'indi bakoranye yitwa 'Nta kibazo'.

Bruce Melodie yahise ava ku rubyiniro asigira Riderman umwnya ngo ataramire abakunzi be, yahereye kuri 'Holo' yatumye benshi basimbuka. Yahise asaba abakunzi be kuririmbana na we indirimbo ze zakunzwe zirimo Igicaniro, Inkoni, Rutenderi.

Yahise aha umwanya Kaligombe, umuhanzi ukizamuka wize umuziki ku Nyundo usanzwe umufasha iyo ari ku rubyiniro.

Bahise baha umwanya Bruce Melodie wahise ugirwa Brand Ambassador wa Primus.

Uyu muhanzi yause atangira kuririmba indirimbo ze zava vuba zirimo Katerina, Abu Dabi.

Noneho yahise yinjira mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi benshi bise ibishegu, yahereye kuri Saa Mayo akurikizaho 'Ikinyafu' yakoranye na Kenny Sol wahise umusanga ku rubyiniro bakayiririmbana.

Yakurikijeho Katapila yakunzwe cyane, Henzapu, akurikizaho 'Ubushyuhe' yakoranye na Dj Pius muri 2020, yanamusanze ku rubyiniro bakayiririmbana, yakurikijeho indirimbo yanditse amateka yakoranye na Sunny muri 2019.

Uyu muhanzi akaba yasoreje ku ndirimbo Bado yumvikana ashimiramo abantu bose bamufashije mu muziki we.

Yasoje igitaramo ashimira abahanzi bose bamufashije, abafana baje kumushyigikira n'abandi bose bamuteye ingabo mu bitugu.

Uyu muhanzi yari yatanze amatike 1000 ku bamotari bakaba bari baje kumufana
Umuhanzi Papa Cyangwe ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro
Alyn Sano ni we wakurikiye Papa Cyangwe
Christopher yasusuruije abakunzi be
Abantu bo bari benshi baje kumushyigikira
Mike Kayihura
Benshi byabarenzi bitewe n'uburyohe bw'igitaramo
Bull Dogg yaryohereje abakunzi ba Hip Hop
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo rwinshi cyane
Symphony Band yaje mu myambaro imenyerewe muri Squid Game
Bruce Melodie yageze ku rubyiniro ategerejwe n'abantu benshi
Melodie yashimishije abafana bataha banyuzwe
Abantu banyuzwe n'iki gitaramo
Bruce Melodie yakoze amateka

AMAFOTO: IGIHE



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/riderman-yabuze-mu-gitaramo-cya-bruce-melodie-abamotari-1000-symphony-mu-myenda-ya-la-casa-de-papel

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)