Team Shyaka vs Team Ndizeye! Abakinnyi bazagaragara mu mukino w'intoranywa bamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA' ryamaze gutangaza abakinnyi 24 bazaba bari mu mukino w'intoranywa [BK All Star Game 2021] aho abakinnyi bazaba bayoboye abandi ari Shyaka Olivier ndetse na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne.

Ku wa Gatandatu w'iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2021, hazaba umukino wa Basketball w'intoranywa muri shampiyona ishize yegukanywe na REG BB, ni umukino uzwi nka 'All Star Game.'

Abakinnyi bazawugaragaramo batoranyijwe hifashishijwe imbuga nkoranyamba (abo abafana bifuza), abanyamakuru ndetse n'abatoza b'amakipe.

Mu bari batoranyijwe ariko batagaragaye kuri uru rutonde, harimo Kenneth Gasana, Hagumintwari Steven, Hubert Kabare Bugingo, Adonis Filer, Amisi Saidi na Manga Pitchou kuko bagaragaje ko ariya matariki batazaboneka.

Ni umukino uzaba ugizwe n'abakinnyi 24 bagabanyije mu makipe abiri, ikipe ya mbere yahawe kuyoborwa na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne usanzwe ukinira ikipe ya Patriots BBC wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona (MVP) ya 2019, izaba itozwa na Henry Mwinuka umutoza wa REG BBC.

Ikipe ya kabiri izayoborwa na Shyaka Olivier, umukinnyi wa REG BBC wabaye MVP wa shampiyona ya 2021, umutoza ni Benson Oluoch Ogolla wa Patriots BBC.

Uyu munsi nibwo aba bakinnyi bazaba bayoboye abandi bari kumwe n'abatoza babo bahuriye ku cyicaro cya FERWAFA, batoranya abakinnyi bazaba bagize amakipe yabo, buri kipe yatoranyije abakinnyi 12 baba 24 bose hamwe, ni muri 26 bari batoranyijwe.

Team Ndizeye: Ndizeye Dieudonne(Patriots BBC), Nijimbere Guibert (Patriots BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Bruno Nyamwasa (RP â€" IPRC Kigali), Bello Nkanira (RP â€" IPRC Kigali), Espoir Aganze (UGB), Prince Muhizi (REG BBC), Victoire Mutabaruka (RP-IPRC Kigali), Aristide Mugabe (Patriots BBC), Frank Kamndoh Betoudji (Shoot 4 Stars) na Thierry Nkundwa (APR BBC)

Team Shyaka: Shyaka Olivier (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Belleck Bell (REG BBC), Armel Sangwe (APR BBC), Fortunat Mwanawabene ( 30 Plus), Sedar Sagamba (Patriots BBC), Brian Mbanze (RP- IPRC Huye), Eric Muhayumukiza ( RP â€" IPRC Kigali), Benit Nijimbere (RP â€"IPRC Kigali), Niyonsaba Bienvenue (Patriots BBC) na Kubwimana Ally Kazingufu (APR BBC)

Shyaka Olivier n'umutoza Benson batoranya abakinyi bazaba bagize ikipe yabo
Umutoza Henry na Ndayisaba Dieudonne batoranya ikipe yabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/eam-shyaka-vs-team-ndizeye-abakinnyi-bazagaragara-mu-mukino-w-intoranywa-bamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)