Tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon yari ihari - Masudi Djuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma yasabye abakunzi b'iyi kipe kwihangana kuko n'ubwo baraye batsinzwe na APR FC, bakwiye kumenya ko barimo kubaka ikipe itari ihari, ahubwo ni amahirwe kuba babona abakinnyi babasha gukina.

Hari nyuma yo gutsindwa umukino w'abakeba, aho baraye batsinzwe na APR FC 2-1.

Ku ruhande rwe abona nta byacitse kuko avuga ko yatsinzwe no kuba abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari, ahubwo bakishimiye ko hari abakinnyi byibuze babasha gukina.

Ati "Reka mbabwire ikintu kimwe abanyarwanda batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubuka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri."

"Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri."

Masudi Djuma, yizeye ko bitewe n'uko abona ikipe ye, mu minsi iri imbere izaba imeze neza kuko irimo kumenyerana.

Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Masudi Djuma yavuze ko ari bwo bwa mbere yabona Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwayo, ari nabwo yatangiye gukoresha igeragezwa bashaka abakinnyi ari naho bakuye bamwe mu bo bafite uyu munsi.

Masudi Djuma avuga ko abakunzi b'iyi kipe bakishimiye ko byibuze hari abakinnyi bajya mu kibuga bagakina



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tuvuye-ku-ikipe-itari-ihari-umwaka-ushize-nta-rayon-yari-ihari-masudi-djuma

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)