Twahirwa yahawe hegitari 2000 z’ubutaka zo guhingaho urusenda muri Zimbabwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butaka Twahirwa yabuhawe binyuze mu masezerano yasinyanye ku wa 22 Ukwakira 2021 n’Uruganda rwa Shumbatafari rukomeye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi muri Zimbabwe.

Ni mu gihe mu minsi ishize mu Rwanda habereye inama yahuje abacuruzi bo muri Zimbabwe n’abo mu Rwanda aho bose barebeye hamwe uko babyaza umusaruro w’amahirwe y’ubucuruzi ku mpande zombi.

Twahirwa avuga ko ari amahirwe akomoka ku mubano n’ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’umusaruro muke atari uko tubuze ubushobozi ahubwo ari ikibazo cy’aho guhinga hato. Gahunda dufite rero ni ukujya mu bindi bihugu kugira ngo tubashe kubona umusaruro uhagije.”

Yakomeje agira ati “Ikindi bivuze gikomeye, Zimbabwe ni igihugu cy’Ubuhinzi. Bafite urwego rw’ubuhinzi rwubatse neza, aho usanga igihugu cyarashyizeho uburyo bwo korohereza abahinzi kandi hari n’abagoronome babizobereyemo.”

Kugeza ubu Gashora Farm isanzwe ifite ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse hari gahunda yo kwagurira ibikorwa muri Tanzania.

Twahirwa ati “Twashatse kuba twakwagura amasoko n’aho dukorera ibikorwa tutibanze mu Rwanda gusa. Ahantu hose dufite uburyo bwo gukorera.”

Twahirwa avuga ko ubu bafite amasoko bagemuramo urusenda mu bihugu bya Israel, u Bushinwa, u Bwongereza n’ibindi byo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

Ashobora kujyana nibura mu Bushinwa toni ziri hagati ya 10.000-50.000 ku mwaka.

Twahirwa yatangije Gashora Farm nyuma yo kurangiza amasomo ye mu 2012, muri 2013 yaje kubona akazi k’igihe gito (amezi atatu) mu ruganda Horizon Sopyrwa ruhinga ibireti rukanabitunganya, karangiye yinjira mu bikorwa by’ubuhinzi.

Urusenda agurisha mu mahanga ruri mu byiciro birimo urubisi (Fresh bird eye chili) n’urwumye (Dry Africa bird eye chili).

Twahirwa na Tapfumanei Valentine bashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa Gashora Farm, Twahirwa Diego, yavuze ko bagiye kwagurira ibikorwa muri Zimbabwe n'ahandi hirya no hino muri Afurika



source : https://ift.tt/3ERLlPt
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)