Umudamu uzwi nka Rose yavuze amateka ye yukuntu umusore yaryamanye nawe murugo rwa mushiki we akamutera inda. Umusore yanze kwakira inda nyuma yo kumubwira ko atwite. Intandaro yo kwangwa nuko umusore yavugaga ko yakoresheje imiti mugihe aryamanye na we.
Byose byatangiye ubwo Rose yakoraga muri resitora i Accra muri Ghana, maze uyu musore aza kurya. Umusore yagaragaje ko ashimishijwe nuyu mukobwa maze bahana numero. Umunsi umwe nyuma ya saa sita, bemeye guhurira i Hatso aho umudamu yabanaga na mushiki maze birangira baryamanye. Ukwezi kumwe, umudamu yahamagaye umusore amumenyesha ibyerekeye inda. Yavuze ko umusore yatesheje agaciro ibyo yamusabye amubwira ko, yakoresheje imiti.
Rose yavuze ko umuhungu atongeye kumuvugisha mu myaka ibiri. Muri icyo gihe, yamenyeshejwe ko umusore yashakanye n'inshuti ye bakundaga gukorana muri resitora. Rose aracyavuga ko umwana ari uwumusore kandi bagomba gukora ikizamini kugirango bagaragaze ibyo avuga.
Uyu musore yavuze kandi ko umudamu atigeze amuhamagara kuko batongeye kuvugana kugeza hashize imyaka ibiri. Yavuze ko guhamagarwa kwari ukumumenyesha ko ari se wumwana. Aya makuru yatumye ajya kureba umukobwa kugira ngo agenzure ariko ibyo avuga aribyo, gusa ngo umusore yasanze umwana bavuga badasa na gato bityo yanga gufata inshingano z'umwana. Yasabye kandi ikizamini ctya DNA mbere yuko atangira gufata inshingano zokwita kuruwo mwana.
babajije umusore impamvu atashakanye na Rose ahubwo yashakanye n'inshuti ye, igisubizo cye cyari cyoroshye, 'ntabwo yubaha kandi afite n'abasore benshi muri resitora yahoze akoramo'.
Hategerejwe ikizamini cya DNA kugirango hamenyekane se wumwana.
Source : https://yegob.rw/twararyamanye-antera-inda-arangije-arongora-inshuti-yanjye-magara/