U Bufaransa: Umunyarwanda wa kane ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 , mu Rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa 'Cour d'assises' hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubwo jenoside yakorwaga, Claude Muhayimana w'imyaka 60 uvuka mu Karere ka Karongi  yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Mu Karere ka Karongi) arashinjwa 'ubufatanyacyaha' muri jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko 'yafashije nkana'  interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye.

Muhayimana Claude, yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhabona ubwenegihugu mu 2010. Mu 2013, ishyirahamwe riharanira inyungu z'abahohotewe ryo mu Bufaransa ryitwa 'Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR,' ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi mu 2014 mu mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w'akarere.

Uko iburanisha ryagenze ku munsi waryo wa mbere

Urubanza rwe rwatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa 1h30 'GMT'. Biteganijwe ko abatangabuhamya bagera kuri mirongo itanu bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, muri bo abagera kuri cumi na batanu bazava mu Rwanda.

France 24 dukesha iyi nkuru yanditse ko rufite umwihariko w'uko umuburanyi ari umuturage usanzwe atari umunyapolitike mu gihe cya jenoside cyangwa ngo abe yari mu buyobozi cyangwa ibya gisirikare.

Claude Muhayimana(Photo: RFI)

Me Philippe Meilhac, umwe mu bunganira uregwa yabwiye AFP ko uwo yunganira ari umuturage usanzwe, umaze imyaka 10 ategereje ko agezwa imbere y'ubutabera.

Alain Gauthier, washinze CPCR, ku ruhande rwe yirinze kuvuga ku mafi manini cyangwa amafi mato ati 'Turi mu kibazo cya jenoside, ntabwo tuvuga amafi mato[…]yakomeje ahumuriza abarokotse jenoside bo ku kibuye (mu karere ka karongi) ati 'Turahababereye'.

Umwunganizi wa CPCR, Alexandre Kiabski agira ati 'Hariho ubuhamya bwinshi bwemeza ko yajyanaga abantu ahabereye ubwicanyi.'

Ubwunganizi bwo bukavuga ko yahatiwe gutwara Abatutsi aho bagombaga kwicirwa.

Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga baje gukurikirana uru rubanza(Photo: Francine Isaro)

Mu itangazo Umuryango uharanira inyungu z'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa hamwe na CPCR, wavuze ko 'anyuzwe' no kuba amaherezo uru rubanza ruburanishijwe.

'Ibi birerekana ko nubwo turi mu bihe by'icyorezo, ubutabera bukora akazi kabwo (…). abakekwaho kugira uruhare muri jenoside  bagomba kumenya ko bazakurikiranwa mu Bufaransa n'ahandi bagomba kugezwa imbere y'ubutabera.

Komisiyo yo kurwanya jenoside (ubwo yari ikiriho) yatangaje ko Muhayimana ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside muri Kibuye, kimwe na Niyitegeka Eliezer, Kayishema Clément, Ruzindana Obed na Musema Alfred bakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Abarokotse jenoside b'I Karongi barasaba ko aburana nk'uwakoze jenoside, aho kuburana nk'umufatanyacyaha

Abarokotse bo mu Mirenge ya Mubuga na Bwishyura bavuga ko Muhayimana yaburana nkuwakoze jenoside aho gukurikiranwa nk'umufatanyacyaha. Ibi baitangarije Abanyamakuru bakorana n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro 'Paxpress' tariki 20 Ugushyingo 2021 ubwo babasuraga.

Aba baturage bavuga ko izina rya Muyayimana Claude ryumvikanye cyane mu bitero kandi ngo hari n'uwamubonye afite igice cy'umuhoro kimwe mubyo bicishaga abatutsi.

Kanyabashi Anastase, atuye mu Kagali ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura; avuga ko azi Muhayimana Claude kuko bari baturanye mbere ya jenoside; ndetse ngo mbere ya jenoside yari umuntu nk'abandi ariko mu gihe cya jenoside ahinduka rwose mubi.

Ku italiki ya 14 Mata 1994 bamaze kumumenesha, yajyanye n'abandi aho bahungiye i Ruhiro ku gasozi kari hejuru ya Nyamishaba ko Mugasura; aho bari bateraniye ari abantu benshi cyane.

Yagize ati 'Naramubonye mu gitero, twabateye amabuye turabatsinda basubirayo; hari saa cyenda. Bukeye kuri 15 turi kuri uwo musozi; yaje atwaye interahamwe bagera i Nyamishaba afite agapanga gato kameze nka kupakupa k'agace, hari abakobwa babwiraga ngo nibirohe mu Kivu aho kubatema mbere, hari akarwa bororegamo inkoko bamara kukambuka bakabatema, ubwo rero sinakubwira ngo batemwe nande. Kuvuga ngo kanaka yatemye aba, sinabimenya gusa yaje mu gitero''.

Ntabanganyimana Bosco wo mu Kagali ka Murangara, Umurenge wa Mubuga kuri ubu afite imyaka 49; ababyeyi be n'abavandimwe be babiciye ku rusengero rw'abadivantisiti I Murangara, ni mu bitero byaje mu modoka yari itwawe na Claude.

Yagize ati 'Iyo modoka yaratwayemo interahamwe yazigejeje mu Bisesero muri dayihatsu y'ubururu noneho agaruka gutwara izindi; icyo gihe mu Bisesero bahishe abantu benshi cyane. Iva mu Bisesesero ihita iza hano ku Mubuga; yaje gupakira abantu ngo bajye kwica byabaye nk'inshuro nk'enye, ni izina gusa sinigeze mubona amaso ku maso'.

Umunyamabanganshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, Kuzwabaganwa Védaste yavuze ko ubutabera nibwubahirizwa, ibizamuhama akabihanirwa aricyo cya mbere umuntu aba yifuza, kandi ibyo yangije akabyishyura hakurikijwe amategeko, ngo kuko uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi iyo ahawe ubutabera hari uburyo bumwe cyangwa ubundi aruhuka.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac; yagize ati' hari igihe abarokotse jenoside bacika intege bakavuga ngo ibyabaye byarabaye, ababuranye baraburanye ariko iyo twongeye kumva hari umuntu ucyekwaho ibyaha ugiye gukurikiranwa twongera kugira icyizere ko n'abandi bashobora kuzaca imbere y'ubutabera. Tugize amahirwe twazabona ubutabera twifuza kuri Muhayimana Claude'.

Muhayimana abaye Umunyarwanda wa kane uburanishijwe n'ubutabera bw'u Bufaransa ku  byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi. Uwa mbere yabaye Capitaine Simbikangwa Pascal. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 mu 2014.

Abandi ni ba burugumesitiri babili, Ngenzi Otavien na Barahira Tito, bo mu cyahoze ari perefegiyura ya Kibungo. Bakatiwe gufungwa burundu mu 2016.

Emma-Marie Umurerwa

[email protected]

 

 

The post U Bufaransa: Umunyarwanda wa kane ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/22/u-bufaransa-umunyarwanda-wa-kane-ucyekwaho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yatangiye-kuburanishwa/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)