U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izo nkingo ku ruhande rw'u Rwanda zakiriwe na Dr Tuyishime Albert uyobora ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), naho ku ruhande rw'u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, umujyanama mu by'umukungu n'ubucuruzi muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda.

Itangwa ry'izo nkingo ni ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu byombi bikomeje ubucuti no gufatanya mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Dr Tuyishime wo muri RBC yavuze ko izi nkingo zitagomba kubikwa ahubwo ko zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa zigahabwa abo zagenewe, cyane cyane mu turere two hanze ya Kigali, kuko ari ho hashyizwe ingufu.

Yagize ati “Ubushobozi ndetse n'ibikenewe kugira ngo zihite zijyanwa burahari, zizatangwa mu turere dutandukanye duhitamo bitewe n'uko icyorezo kimeze, ariko na none n'aho gukingira bigeze muri utwo turere."

Ati "Igikurikiraho rero iyo tumenye aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira, duhita dukorana n'inzego z'ibanze ndetse n'ibitaro ku buryo n'umunsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi."

Inkingo ibihumbi 300 u Bushinwa buhaye u Rwanda ziyongereye ku zindi ibihumbi 200 u Bushinwa bwari bwahaye u Rwanda mu kwezi kwa munani 2021, zose hamwe zikaba ibihumbi 500.

Izi doze 300,000 twakiriye kimwe n'izindi zose twakira si izo gushyira mu bubiko. Ahubwo mu gihe kitarenze amasaha 24 zigomba kuba zagejejwe hirya no hino mu turere ahakomereje gahunda yo gu #KingiraURwanda #COVID19. @TuyishimeAlbert https://t.co/HLjmMFvxww pic.twitter.com/CdbGf3cgDD

— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) November 7, 2021




source : https://ift.tt/3H3b5tO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)