U Bushinwa bwamurikiye u Rwanda inyubako zo muri IPRC Musanze zatwaye Miliyari 16 FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi w
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ashyikiriza Madame Irere Claudette urufunguzo rw'inyubako zatwaye miliyoni zisaga 16 z'Amadolari ya Amerika

Izi nyubako zigizwe n'ibyumba by'amashuri, za laboratwari, amacumbi y'abanyeshuri, ibiro by'ubuyobozi bw'iri shuri, zikiyongeraho n'ibikoresho byose nkenerwa. Ziyongereye ku zindi zari zihasanzwe na zo zubatswe ku nkunga y'u Bushinwa mu mwaka wa 2015.

Mu muhango wo kuzimurikira Leta y'u Rwanda wabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yashimangiye ko umubano mwiza w'ibihugu byombi ufite inkomoko ku bayobozi babyo, ari bo Paul Kagame ku ruhande rw'u Rwanda ndetse na Xi Jimping ku ruhande rw'u Bushinwa; hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imibereho y'abaturage.

Ambasaderi w
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda yashimangiye ubufatanye n'ubushake ibihugu byombi bihuriyeho mu gushyigikira ireme ry'uburezi

Yagize ati: “Mu bintu byinshi ibihugu byombi bihuriyeho kandi duha agaciro gakomeye, harimo uburezi n'ibikorwa byose bibushamikiyeho. Tuzi neza ko umusaruro ubukomokaho ugira uruhare, ukaba n'inkingi ya mwamba mu gushyigikira ibikorwa bya buri munsi by'iterambere ry'igihugu. Izi nyubako nshya dushyikirije iri shuri uyu munsi, ni inkomoko y'ubwo bufatanye. Tuzitezeho umusaruro w'impinduka nziza, uzanatuma umubare w'abanyamwuga babereye igihugu wiyongera, barusheho kukigirira akamaro”.

Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, mu mwaka wa 2015 ryatangiranye abanyeshuri 170 bagiye biyongera ku buryo mu myaka ibiri yakurikiyeho, ryari rimaze kuzuza umubare w'abo ryari rifitiye ubushobozi bwo kwakira.

Kuba ryiyongereyeho izi nyubako, bizafasha kongera umubare w'abaryigamo na Porogaramu ryigisha; binorohereze abanyeshuri kwiga bisanzuye.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere hamwe na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei mu muhango wo kumurikira u Rwanda izo nyubako nshya

Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyingiro yagize ati: “Kuba abanyeshuri biga muri iri shuri bagiye kuva ku 1200 rifite ubu, bakagera ku 2500 tubibonamo igisubizo gikomeye mu gutegura no kongera ku bwinshi umubare w'abiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro. Ikindi ni uko mu kwiyongera kwa porogaramu ryigisha, zigiye kuva kuri zirindwi zikagera kuri porogaramu 12 na byo tubibonamo intambwe nziza ije gushyigikira gahunda Leta y'u Rwanda ifite, yo kongera umubare wa porogaramu zigishwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, bigaha imbaraga n'ubushobozi abarangiza ayo masomo, biteguye kuba abasubiza ibibazo biri ku isoko ry'umurimo”.

Izi nyubako zirimo n'ibikoresho bigezweho ndetse n'imashini kabuhariwe zigenewe kwigisha abanyeshuri bigendanye n'ibyiciro by'amasomo biga; ibishyira iri shuri ku rwego rw'amashuri meza u Rwanda rufite, yigisha imyuga n'ubumenyingiro nk'uko Irere Claudette yakomeje abivuga.

Yagize ati: “Navuga ko iri shuri rigiye guhinduka rimwe mu mashuri meza dufite mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro. Abenshi bamenyereye cyane IPRC Kigali, kubera ko na yo ifite ibikoresho, ahantu hagutse kandi ryakira abantu benshi, bijya kuba ku rwego rumwe n'iri shuri. Kuba n'aha i Musanzwe twahagira inyubako nk'iyingiyi ifite ibikoresho bihagije, bigezweho kandi bifasha muri ya myigire y'abanyeshuri badategereje iby'ahandi, bivuze ko n'ireme ry'uburezi buhatangirwa buzaba buri ku rwego rurenze urwo twari dusanzwe turimenyereyeho.

Abayobozi bombi n
Abayobozi bombi n'amatsinda bari kumwe batambagijwe izo nyubako banasobanurirwa ibyo zizakorerwamo

Zuzuye zitwaye miliyoni 16 z'Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 16 z'Amafaranga y'u Rwanda. Abanyeshuri bahiga bishimiye ko kuba ryongewemo ibikorwa remezo bigezweho, bigiye kubunganira mu masomo yabo ya buri munsi.

Nyirimpuhwe Jean Paul, umwe mu biga muri IPRC Musanze, yagize ati: “Twari dufite amashuri make, bigatuma twiga ducucitse. Muri iki gihe cya Covid-19 bwo byadusabaga kwiga dusimburana, bamwe bakiga uyu munsi abandi ejo, ukabona ari ibintu bitubangamiye. Twajyaga dukenera kwifashisha laboratwari, bikadusaba gutega tujya gukoresha izo mu zindi kaminuza za kure, ugasanga ni ibintu bitudindiza mu myigire. Kuba twungutse izi nyubako zifite n'ibikoresho byose, biradushimishije cyane kuko noneho tuzajya twiga twisanzuye, kandi dufite ibyangombwa byose nkenerwa hafi, bizoroshya imyigire yacu”.

Muri porogaramu zigiye kwiyongera ku zari zisanzwe, harimo ijyanye no kubaka imihanda, kwita ku buziranenge bw'amazi, ikoranabuhanga. Umuyobozi w'Ishuri IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, avuga ko nibura icyumba cy'ishuri kimwe kizajya cyakira abanyeshuri batarenze 30, ku buryo bizorohereza na mwalimu gukurikirana imyigire yabo.

Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n
Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n'ubumenyi ngiro zashyizwe muri izi nyubako nshya ngo bifashe kongera ireme ry'uburezi butangirwa muri IPRC Musanze

Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry
Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry'uburezi butangirwa muri IPRC Musanze



source : https://ift.tt/3DTkjqz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)