U Bushinwa bwashimiwe uruhare rwabwo mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa birimo amazi meza ndetse no kwagura imihanda ikarushaho kuba nyabagendwa hirindwa impanuka za hato na hato.

Ibyo birishimirwa mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe isabukuru y’imyaka 50 umubano w’ibihugu byombi ugize ingufu hagafungurwa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, izaba ku wa 12 Ugushyingo 2021.

IGIHE yageze i Butera mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, ahagejejwe amazi meza nyuma y’imyaka myinshi abahatuye bagorwa no kugera aho bavomera kandi n’ayo babonye akaba yanduye.

Hubatswe umugezi bavomeraho bapompa (borehole), wuzuye mu cyumweru gishize bakaba batangiye kubona amazi asukuye kandi hafi.

Uwo ni umwe mu ibarirwa muri 200 iteganyijwe kubakwa mu turere 11 two mu Burasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Majyepfo y’u Rwanda.

Umwe mu batuye i Butera usanzwe ari umuhinzi, Niyomwungeri Sylverine, yagize ati “Twajyaga tuvoma muri biriya bizi bibi bitemba birimo inzoka. Ubundi twajya gushaka aya “kano” tukagenda hafi kilometero n’igice. Inyuma y’uriya musozi ni ho twajyaga kuyashaka.”

Uwitwa Mukandayambaje Vestine yatangaje ko ibyo byatumaga bagorwa no kubona amazi batekesha cyangwa gukoresha indi mirimo.

Bombi bahurije ku kuba abana bahanduriraga indwara ziterwa n’ayo mazi y’ibiziba baba banyoye, abahinzi na bo bakuhira bigoranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Marthe, yavuze uwo mugezi ari igisubizo kiziye igihe ariko ko hagikenewe izindi mbaraga kuko udahagije cyane ko ari wo wonyine uri muri ako gace.

Ati “Tugira utugari dutanu dutuwe n’abaturage ibihumbi 44. Urebye utugari nka tubiri (natwo kimwe cya kabiri cyatwo) ni ho hari amazi. Twakoreshaga amazi yo mu bishanga na “kano” za kera zakozwe mu budehe ku bufatanye n’abaturage.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul, yatangaje ko uwo mugezi ari kimwe mu bisubizo byatekerejweho kugira ngo ako gace kabashe kubona amazi.

Ati “Uyu mugezi wubatswe ku bufatanye n’u Bushinwa […] ni igikorwaremezo gishobora kubakwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ariko kandi kikaba cyakubakwa mu bice tutaragezamo imiyoboro y’amazi.”

Umuyobozi w’Umushinga wo kubaka iyo migezi wiswe “China Aid 200-Borehole Project in Rwanda” ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cya China Geo-Engineering Corporation, Chen Jinke, yatangaje ko imibanire y’ibihugu byombi yatumye abaturage babyo baba nk’abaturanyi bagashyigikirana mu buryo butandukanye.

Ati “Twishimira ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo dufashe u Rwanda muri gahunda nziza rwihaye yo kwiyubaka no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hubakwa ibikorwa remezo.”

Iyo migezi yatangiye kubakwa mu Ugushyingo 2019 igomba kurangira mu Ugushyingo 2021 ariko ntibyakunze kuko igeze kuri 69%. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira igeze kuri 80%, yose ikazaba yuzuye bitarenze muri Mata 2022 itwaye miliyoni 5,7 z’amadolari ya Amerika. Imara imyaka 15 ikongera gusanwa, ikaba izagirira akamaro ababarirwa mu bihumbi 108.

Abakozi bo muri Ambasade y’Abashinwa bari kumwe n’umukozi wa WASAC
Aha ni ho abaturage bo mu Kagari ka Sheli bajyaga bavoma mbere yo guhabwa amazi meza

Ibikorwa byo kwagura umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera birarimbanyije

Uretse ayo mazi meza avugwa imyato n’ab’i Kamonyi no mu tundi turere yagejwemo, u Bushinwa bwanagize uruhare mu kubaka imihanda itandukanye irimo n’uri kwagurwa uturuka Sonatubes werekeza Gahanga muri Kicukiro, ugakomeza kugera ku mugezi w’Akagera.

Uwo muhanda wari usanzwe ugizwe n’inzira z’imodoka ebyiri gusa, uri gushyirwamo inzira enye ku buryo umubyigano n’impanuka bya hato na hato byawuberagamo bizagabanuka.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Kagarama ukoze kuri uwo muhanda, Gahiganwa Jean Marie Vianney, yatangaje ko bahoraga babona impanuka “z’abamotari” kubera ibinyabiziga byabaga ari byinshi kandi aho binyura ari hato.

Yakomeje ati “Mu buryo bw’ubuhahirane, ab’i Bugesera bazajya bazana ibyo basaruye kandi babashe guhaha mu isoko rya Zinia nta kibazo.”

Mugenzi we utuye mu murenge wa Gahanga, Ngabonziza Théogène, yavuze ko kwagura uwo muhanda bizabafasha kugera iyo bajya vuba kandi badahenzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yatangaje ko kuba uwo muhanda warakozwe neza byongereye ingufu urujya n’uruza hagati yabo n’uturere baturanye.

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kuwubaka byanahaye Abaturarwanda akazi, ati “buri wese hari icyo yagiye akuramo hakurikijwe ibyagiye bihakorerwa.”

Umuyobozi ushinzwe umushinga wo kwagura uwo muhanda mu Kigo cya China Road and Bridge Corporation (CRBC), Pian Chang, yavuze ko ibikorwa byatangiye muri Werurwe 2019 bikaba bizarangira muri Kamena 2022.

Yakomeje ati “Hazagurwa kilometero 13,8. […] Ingengo y’imari izakoreshwa yose hamwe ni miliyoni 53 $.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Baganizi Emile, yavuze ko umushinga wo kwagura uwo muhanda ugana ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera wahuye n’imbogamizi zirimo kuba uri kubakwa mu Mujyi, kwimura abantu n’ibikorwa biri mu mbago zawo.

Ati “Ubu umushinga ugeze ku gipimo cyiza cya 91,6%, twizeye ko mu gihe gisigaye imirimo yose izaba yarangiye.”

Yavuze kandi ko uwo mushinga ufite icyo usobanuye ku mubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umaze imyaka itari mike.

Ati “Ni umubano uturuka kera ndetse washinze n’imizi. Iyo ufashije igihugu kubona ibikorwaremezo biba byerekana ko ushaka iterambere ryacyo.”

Uretse abaturage bagaragaje ingaruka nziza bagizweho n’imibanire y’ibihugu byombi binyuze muri ibyo bikorwa remezo, hari n’abakoranye na sosiyete z’Abashinwa bishimira ubumenyi bahakuye.

Ahari kubakwa rond point mu Karere ka Kicukiro bigizwemo uruhare n'Abashinwa

Umwe mu bakozi bari kubaka kuri uwo muhanda yavuze ko amaze imyaka irenga 40 akorana n’Abashinwa, ibintu byamushoboje kubaka inzu ye, arihira n’abana be ishuri bararangiza.

Uwitwa Mutabazi Amis watangiye gukorana na bo mu 2004, yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi burimo gusana imashini zifashishwa hubakwa iyo mihanda n’ibindi.
U Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’ibikorwa remezo.

Magingo aya sosiyete zikomeye z’ubwubatsi zikorera mu Rwanda ni iz’Abashinwa ndetse n’imihanda miremire hafi ya yose ni zo zayubatse.

By’umwihariko ikigo CRBC kimaze kubaka mu Rwanda imihanda irenga 40 minini kuva cyahagera mu 1974.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwerekana ko mu 2020 mu Rwanda hinjiye sosiyete 24 zivuye mu Bushinwa zije mu by’ikoranabuhanga, inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Zazanye ishoramari rya miliyoni 300$.

Abashinwa bubatse amavomero bari kumwe n'abakozi ba WASAC
Umuhanda uturuka Sonatubes werekeza mu Bugesera uri kwagurwa ushyirwamo inzira enye
Umuhanda uva Sonatubes ugana ku Kagera ubu ubasha kunyushamo imodoka enye zibangikanye
Chen Jinke, yatangaje ko imibanire y’ibihugu byombi yatumye abaturage babyo baba nk’abaturanyi bagashyigikirana mu buryo butandukanye

Amafoto: The New Times




source : https://ift.tt/30035sY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)