U Rwanda nka “hub”; inzira 6 zigiye guhindura burundu isura yarwo ku ruhando mpuzamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2008, Dr Richard Sezibera wari umaze iminsi mike agizwe Minisitiri w’Uburezi, yabajijwe n’Umunyamakuru umujyi w’indoto ze yumva yifuza kuzabamo. Mu kumusubiza yagize ati “Kigali yo mu 2020”.

Ubu umwaka umwe urashize tugeze mu cyerekezo cyari inzozi kuri benshi, cyahinduye imibereho n’imyumvire yacu mu buzima, kikaduha kongera kurota inzozi twizeye neza ko tuzakabya. Ubu umunyarwanda ararota Kigali n’u Rwanda rwo mu myaka 30 iri imbere, ubwo hazaba ari mu 2050.

U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku kigero cya 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza 12.476 $ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Kugira ngo ibi bigerweho, bizajyana no guteza imbere igihugu mu nzego zose, ari naho cyahereye kigena ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage mu ngeri zose.

Ubu u Rwanda rurashaka kuba ku isonga mu burezi, mu ikoranabuhanga, muri Siporo, mu kwakira inama, ubukerarugendo n’ibindi. Byose bishingiye ku kuba “igicumbi” [hub] muri buri rwego.

Hub mu ngendo zo mu kirere

Mu myaka mike iri imbere, u Rwanda ruzaba ari cyo gicumbi cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika. Iyi ni intego yatangiye gutegurwa mu myaka myinshi ishize ubwo Guverinoma yatangiraga gushyira amafaranga umwaka ku wundi muri RwandAir.

Ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo imwe ya A330-200 n’indi ya A330-300. Izi zombi ziyiha amahirwe yo gukora ingendo ndende zahuza Afurika na Amerika cyangwa se na Aziya.

Byitezwe ko mu gihe RwandAir izaba itangiye kujya i New York ku Kibuga cy’Indege cya JFK, ubu bwoko bw’indege ari bwo buzajya bukoreshwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, RwandAir yandikiye Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ingendo, isaba uburenganzira bwo gukora ingendo zigana i New York.

Icyo gihe intumbero yari ihari ni uko izo ngendo zatangirana na Ukuboza 2021. Muri Gashyantare, RwandAir yabonye uburenganzira bugena ko mu gihe yaba itangiye izo ngendo yajya inyura muri Ghana ikahafata abagenzi.

Ifite kandi izindi ndege esheshatu za Boeing 737 harimo ebyiri za 737-700 n’enye za 737-800. Ifite kandi izo mu bwoko bwa Bombardier CRJ harimo ebyiri za CRJ900ER n’izo mu bwoko bwa DHC Dash 8. Izi zo ni ebyiri za DHC-8-Q400.

Mu minsi mike iri imbere, byitezwe ko RwandAir izatangaza ko yamaze kugurisha imigabane yayo ingana na 49% muri Qatar Airways, bizatuma yongera umubare w’indege zayo kuko hari izo Qatar Airways izaziha.

Mu 2020 ubwo nasuraga Qatar Airways, umwe mu bayobozi bayo yambwiye ko hari gahunda yo kuzatiza RwandAir indege, ibi bikazakorwa nk’uko Air Italy iherutse guseswa nayo yari yaratijwe indege na Qatar Airways yari yarayiguzemo imigabane ingana na 49%.

Qatar inafite kandi imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Kenya Airways, Michael Joseph, aherutse gutangaza ko uko bigaragara, igicumbi cy’ingendo zo muri Afurika kizaba muri Kigali.

Ati “Uko ni ukuri, ni cyo cyerekezo biri kuganamo. Ubu turi kubibona tukavuga ngo biratangaje ariko mu myaka itanu nitutareba neza tuzabyuka dusange abagenzi bose bari i Kigali.”

Muri Werurwe, Michael yavuze ko hari amakuru yumvise ko Qatar Airways igiye guha indege RwandAir, avuga ko niba ntacyo Kenya ikoze, igicumbi cya Afurika mu ngendo kitazaba kikibaye Nairobi ahubwo kizaba i Kigali.

Yatanze urugero kuri Dubai, agaragaza ko iyo bitaba Emirates ifite ingendo zijya hirya no hino, uyu mujyi utaba ugendwa cyane nk’uko bimeze ubu.

Mu 2017, abagenzi bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bari 771.415; mu mwaka wakurikiyeho barazamuka baba 1.041.220; mu 2019 bagera kuri 1.059.612 gusa kubera icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ingendo mu 2020 bari barenze gato ibihumbi 300.

RwandAir yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu ngendo zo mu kirere

Hub mu buvuzi

Ku mwaka, umugabane wa Afurika ukoresha miliyari 6$ mu kwishyura ubuvuzi buhabwa abaturage bawo bajya kwivuza mu mahanga.

U Buhinde nka kimwe mu bihugu bifite ubuvuzi buteye imbere, bwinjiza miliyari 5$ ku mwaka aturutse mu yo abanyamahanga bajya kwivuzayo bishyura.

Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu biteye imbere mu bukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Mu 2014, iki gihugu cyakoze igenamigambi ry’imyaka ine rigamije kongera umubare w’abantu bajya kwivuzayo cyakira.

Icyo gihe ku kwezi hakirwaga nibura abantu 2000. Abenshi babaga baturutse mu Burundi, Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Malawi na Congo bagiye kwivuza umutima, kanseri, impyiko, ubwonko n’izindi ndwara zirimo n’izo kutabona urubyaro nk’abashakaga serivisi ya IVF.

In Vitro Fertilisation (IVF), ifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo insoro zishobora kuvamo umwana ziboneke. Nyuma yo kuboneka zivanwa mu mubiri we zigashyirwa muri Laboratoire.

Iyo izo nsoro abaganga bamaze kuzibona ko zishobora kuvamo igi rishobora kuvamo umwana, rishyirwa muri nyababyeyi y’umugore.

Ubuvuzi nk’ubu butuma igihugu kigendwa, nibwo u Rwanda rushaka gukora. Ibi bizakorwa hongererwa ubushobozi ibitaro bihari hanubakwa n’ibishya.

Urugero nk’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri kuvugururwa ku buryo bigira ubushobozi bwo kujya bisimbuza umutima, urwagashya n’umwijima.

Ubu i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare hari Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa.

Ibi bizajyana no gushyiraho inganda zikora imiti nk’urwo u Rwanda rugiye gufatanya na Bangladesh hamwe n’urundi rw’Abanya-Maroc rwatangiye ibikorwa i Masoro.

Mu mwaka utaha kandi hazatangira uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikomeje gukora amavugurura azabifasha kuba ibyo ku rwego mpuzamahanga ku buryo intumbero u Rwanda rwihaye yo kuba igihugu gikora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerwaho

Hub mu bijyanye n’imari

FEDA, ni Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere cya Afreximbank. Mu minsi mike, icyicaro cyayo gikuru kizaba kiri mu Rwanda.

Kizatangirana amafaranga angana na miliyoni 350$ ariko ashobora kongerwa akagera kuri miliyari 1$ ku buryo imishinga yo hirya no hino muri Afurika ibona inkunga.

Westbridge Mortgage, ni banki yo muri Canada iherutse gutangaza ko icyicaro cyayo gikuru muri Afurika kizaba mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Iyi banki itera inkunga imishinga y’ubwubatsi gusa, irateganya kugura imwe muri banki zisanzwe ku isoko ry’u Rwanda.

Ikigo cy’Ishoramari cyo muri Afurika y’Epfo, RH Bophelo, giherutse kwandikwa ku isoko ry’imari mu Rwanda ndetse gifite gahunda yo gushora imari mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Izi ni ingero eshatu z’ibigo bikomeye mu ishoramari bimaze kujya ku isoko ry’u Rwanda mu gihe cya vuba. Ni nyuma y’uko hashyizweho Kigali International Finance Center (KIFC), ikigo kigamije gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari.

Westbridge Mortgage yamaze gutangaza ko igiye gufungura ishami mu Rwanda. Bizatuma imishinga y'ubwubatsi myinshi mu gihugu ibona inkunga

KIFC ifasha ibi bigo bikomeye byose bishaka gushora imari mu Rwanda.

Byoroshywa n’amategeko yashyizweho areshya abashoramari. Urugero, ikigo gishyize icyicaro cyacyo gikuru mu Rwanda cyoroherezwa mu bijyanye n’umusoro ku nyungu bitewe n’ingano y’ishoramari ryacyo n’abakozi gifite.

Ni mu gihe nk’ibigo bitera inkunga imishinga byashoye hejuru y’ibihumbi 50$ na byo bisonerwa imisoro imwe n’imwe.

Naho umuntu ushora imari mu nganda, mu bukerarugendo, mu buzima, mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa se mu mishinga y’ingufu itanga Megawatt 25 aba afite amahirwe yo kumara imyaka irindwi atishyura imisoro.

KIFC yashyizweho kugira ngo ifashe u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari. Ubu nka Casablanca, Johannesburg n’Ibirwa bya Maurice niyo mijyi iza imbere ku mugabane muri iyo ngeri, u Rwanda rurashaka kujya imbere yayo.

Hub mu bukerarugendo

Ubukerarugendo ni yo mari ishyushye u Rwanda rufite muri iki gihe. Mu 2019 bwinjirije igihugu miliyoni 498$ ndetse byari biteganyijwe ko muri uyu hinjira miliyoni 600$ ni uko haje Covid-19 yazambije ibintu.

Umuntu uri i Dubai mu imurika ubu afite amahirwe yo kuba yasura Pariki zitandukanye z’u Rwanda yifashishije ikoranabunga rya VR (Virtual Reality).

Ubukerarugendo ni kimwe mu byo u Rwanda rubonamo amahirwe akomeye y’amadovise ku buryo rusigaye rukora ibishoboka byose ku buryo umuntu wese ushaka kuruhuka akaba ari rwo ruza mu mutwe bwa mbere.

Binyuze muri Visit Rwanda, bwamamazwa na Arsenal ndetse na PSG, uko kubumenyekanisha byatumye ishoramari muri hoteli ziri ku rwego mpuzamahanga naryo ryiyongera. Ubu amazina akomeye mu by’amahoteli nka Marriott, Radisson Blu, Park Inn by Radisson, One & Only, Sheraton, Protea, Golden Tulip, Zinc n’andi menshi ari ku isoko ry’u Rwanda.

Ntabwo ari mu Mujyi wa Kigali gusa kuko mu minsi ishize, ku Kivu huzuye Marina Bay, Cleo n’izindi.

Mu kumenyekanisha u Rwanda, rwihaye intego yo kwitabira ibikorwa by’imurika rugaragarizamo ibyiza byarwo. Urugero ni nka Festival y’i Cannes n’andi mamurika yaba abera mu Buholandi no mu Budage.

U Rwanda rurashaka ko abantu barusura bagira amahitamo menshi, bakabona ibintu byinshi bituma baruhuka, bakiyungura ubumenyi kandi bakiga n’amateka yarwo.

Ibi bijyana no kwakira inama. Kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kwakira inama ni kimwe mu byo ruteganya kubyaza amafaranga kurushaho.

Nko mu Ugushyingo uyu mwaka, biteganyijwe ko ruzakira inama n’ibindi bikorwa 11 bihuriza hamwe abantu benshi.

Mu 2020, mu Rwanda byabarwaga ko hari ibyumba ibihumbi 10 bishobora kwakira abantu ndetse hari na gahunda y’uko bizagera mu 2025 byakubwe kabiri.

Iyi gahunda yo kwakira inama yoroshywa no kuba RwandAir iri kwagura ibyerekezo ku buryo ubu abaturutse mu mpande zose z’Isi bashobora kuyifashiha.

Mu bice bitandukanye by'u Rwanda hakomeje kuzura hoteli ziteye uburanga. Iyi ni Cleo Lake Kivu Hotel iherereye i Karongi

Hub mu ikoranabuhanga

Ubwo Covid-19 yari ikajije umurego, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyifashishije Robot mu kuyirwanya. Byatumye iki cyorezo gihashywa bigaragara cyane mu bitaro kuko zoroheje akazi ubusanzwe gakorwa n’abaganga.

Mu nama ya World Economic Forum yabereye i Kigali muri Gicurasi 2016, u Rwanda rwashyize imbere igitekerezo cy’uko rushaka guhinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Ibi byaje bikurikira ikindi cyiciro cyari cyarabanje cyo gukwiza umuyoboro wa 4G mu gihugu cyose.

Ubu hafi ya serivisi zose mu gihugu ziri kwimurirwa ku ikoranabuhanga, guhera ku ngendo, kwivuza, kwiga, serivisi zo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi.

Mu minsi ya vuba i Kigali mu Busanza hazafungurwa ikigo cya mbere kizajya gitanga impushya z’ibinyabiziga ariko abantu bakoreye ku ikoranabuhanga, nta hantu bazongera guhurira n’Umupolisi utanga amanota.

Ibi binajyana no guhugura abahanga mu ikoranabunga. Byo biri gukorwa binyuze mu mishinga ikomeye nka Kigali Innovation City.

Uyu mushinga ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% ari bo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari na bo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakaba bakava kuri 2% bakaba 10%.

Muri Kigali Innovation City ubu hafunguye Kaminuza zikomeye nka Carnegie Mellon. Niho hagomba gukorera Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS-NEI (The African Institute for Mathematical Sciences –Next Einstein Initiative); igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theoretical Physics na African Leadership University iyoborwa n’uwari umugore wa Nelson Mandela, Graça Machel.

Kwigisha ikoranabuhanga uhereye mu bato nabyo birakataje, bigaragazwa n’ishuri risigaye rikorera mu Burengerazuba bw’Igihugu rya “Rwanda Coding Academy”.

Iri shuri rizafasha u Rwanda mu kubona abahanga bakiri bato mu bumenyi bwa mudasobwa.

Internet mu Rwanda ubu igera hafi mu gihugu hose ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

Rwanda Coding Academy ni ishuri rikorera i Nyabihu. Rirera abahanga mu bumenyi bwa mudasobwa bivuze ko mu gihe kiri imbere bitazagorana kubabona mu gihugu

Hub muri Siporo

Imikino ya BAL u Rwanda ruherutse kwakira, rwagize ibyago iba mu bihe bya Covid-19 na ho ubundi iyo iba mu bihe bisanzwe, i Kigali hari kubera ibirori by’akataraboneka.

Nyuma ya BAL, u Rwanda rwakiriye Irushanwa Nyafurika rya Volleyball mu Bagabo n’Abagore. Ni ikimenyetso cy’uburyo igihugu cyashyize imbaraga mu kwakira ibikorwa by’imikino.

Byatangiye ubwo Kigali Arena yuzuraga, iha igihugu amahirwe kitari gisanganywe cyane mu mikino y’intoki.

Kigali Arena yafashije u Rwanda kuba rusigaye rwakira imikino mpuzamahanga

Ruherutse kwakira kandi Irushanwa ry’Isi muri Volleyball, Beach Volley World Tour ndetse mu minsi iri imbere ruzakira Shampiyona y’Isi mu Magare.

Kwakira iyi mikino biri mu bimenyekanisha u Rwanda ku buryo bibaye ko rujya kwishyura, byarusaba akayabo. Urugero, nka Tour du Rwanda, ufashe inshuro ica kuri Televiyo Mpuzamahanga, ukaziha agaciro byasaba ko u Rwanda rwishyura asaga miliyari 1 Frw ariko kubera iryo rushanwa, ibyiza byaryo byerekanwa ku buntu.

Ishoramari mu bibuga ryatangiye kubyara umusaruro. Mu gihe kiri imbere ruzatangira kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Golf nyuma yo kuvugurura ikibuga cy’i Nyarutarama.

Muri uku kwezi kandi, ruzakira amarushanwa y’amakipe ashaka itike y’igikombe cy’Isi muri Cricket. Ibi byose ni ibigaragaza uburyo rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije ko ruba igicumbi mu mikino.

Rurateganya kuvugurura Stade Amahoro, hanyuma i Gahanga hakubakwa ibikorwa bya siporo bishoboka ko byaba n’ikibuga cy’imodoka nto zisiganwa.

Ntihazagire utungurwa u Rwanda rugeze ku kigero cyo kwakira Formula One!

Mbere, RwandAir yitwaga Air Rwanda. Mu 1981, ‘Air Rwanda’ yari ifite indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 yakodeshaga
Ikigo gishya kivura kanseri cyafunguwe, giherereye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe
Umuganga wo mu Bitaro bya Butaro asuzuma umwana. Ibi bitaro biri mu by'icyitegererezo igihugu gifite mu kuvura Cancer
Pariki z'Igihugu zose ziri mu bikurura ba mukerarugendo ku Isi hose
Mantis Kivu Queen Uburanga, ni ubwato buzakora nka hotel, bufite ibyumba (cabin) icumi harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe
Kigali Sport City, ni agace kahariwe Siporo kazubakwa i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kazafasha u Rwanda kuba igicumbi mu mikino yose
Zipline yahinduye uburyo amaraso yagezwaga ku bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu buvuzi bujyana no kugeza amaraso mu bice bitandukanye by'igihugu



source : https://ift.tt/3CC2DPz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)