U Rwanda n’u Bushinwa byizihije imyaka 50 y’ubucuti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ni bwo u Rwanda n’u Bushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’umubano wabyo. Ibi birori byabereye muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko mu myaka 50 ishize, umubano w’ibihugu byombi warushijeho gushinga imizi kubera ubwubahane.

Yagize ati “Imikoranire yacu mu bucuruzi n’ubukungu yarushijeho kuba myiza. U Bushinwa bwishimiye kuba umufatanyabikorwa wa mbere w’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no kubaka ibikorwa by’imishinga itandukanye.’’

Mu 2020, ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 321$ nubwo byari mu bihe bya COVID-19.

Ambasaderi Rangwei yavuze ko ubucuti bw’u Rwanda n’u Bushinwa atari impanuka kuko bwagezweho kubera ibikorwa byashyizwemo imbaraga.

Ati “Uyu mwaka wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 100 ishize Ishyaka rya Communist Party rishinzwe. Mu myaka yahise, Communist Party na RPF zasangiye ubunararibonye ku bijyanye n’imiyoborere.’’

Ubwo yari mu ruzinduko rwe muri Nyakanga 2018, Perezida Xi Jinping, yasuye u Rwanda mu rugendo rwasize hasinywe amasezerano 15 arimo ubucuruzi bwo kuri internet, ibikorwaremezo no gutoza abanyempano.

Yakomeje ati “Ibigo byo mu Bushinwa biri gutoza urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ubucuruzi bwo kuri internet. Mu kwezi gushize hasinywe amazezerano ashyiraho Huawei ICT Academy, azafasha Huawei guhugura no gutanga impamyabushobozi kuri kaminuza zo mu Rwanda.’’

Ambasaderi Hongwei yagaragaje ko ibihugu byombi byakoranye mu nzego zitandukanye.

Ati “Abanyarwanda benshi bahawe buruse zo kwiga mu Bushinwa buri mwaka. Abashinwa benshi batangiye kwiga byinshi ku Rwanda no kuza hano kwirebera ibyiza birurimo n’ishoramari.’’

Mbere ya COVID-19 yagaragaye mu Bushinwa mu mpera za 2019, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

Mu buzima nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage 700.000 barimo 37.500 babazwe.

Iki gihugu kandi kirateganya kuvugurura Ibitaro bya Masaka cyagize uruhare mu kubaka ndetse n’ibya Kibungo byaguwe ku nkunga y’u Bushinwa mu 1992.

-  U Rwanda rwijeje gukomeza gukorana n’u Bushinwa mu ngezi zitandukanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi n’uruhare rw’u Bushinwa mu mishinga iteza urwa Gasabo imbere.

Yagize ati “Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twakoranye bya hafi mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki n’imibereho myiza y’abaturage.’’

U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bishora imari mu Rwanda, ndetse ishoramari ryabwo rimaze gufasha mu ihangwa ry’imirimo itandukanye.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kuba mwiza mu nzego zose.

Ati “Ibi birori ni umwanya udasanzwe wo kuzirikana ibyo twagezeho mu myaka 50 ishize. [….] Ndizeza ko igihugu cyacu na guverinoma yanyu bizakomeza gukorana mu kunoza umubano n’imikoranire bishingiye ku isanzweho.’’

Yashimye ko iki gihugu cyafashije u Rwanda mu bihe bya COVID-19 aho cyaruhaye dose z’inkingo 500.000 zo mu bwoko bwa Sinopharm.

Ati “Inkingo zafashije kandi zizakomeza gufasha mu rugamba rwacu rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.’’

U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi iteza urwa Gasabo imbere.

Mu mwaka ushize wa 2020, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 282$ mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bingana na miliyoni 38,7$. Ishoramari ryabwo ryageze kuri miliyoni 23,16$ rivuye kuri miliyoni 17$ yo mu 2019.

Imibare yo mu 2020 yerekana ko muri uwo mwaka ingano y’ibikorwa byashibutse ku ishoramari ry’u Bushinwa ringana na miliyoni 191$.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, u Bushinwa ni bwo bwatanze inkunga nini mu kubaka imihanda myinshi mu Rwanda; bwafashije igihugu mu iyubakwa ry’ingana na 70% by’iyo gifite.

Mu birori byo kwishimira imyaka 50 y’umubano w’ibihugu byombi, hanatangajwe abatsinze mu Irushanwa ry’amafoto ryateguwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu kwishimira igihe gishize ibihugu byombi bikorana.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ni bo bari abashyitsi bakuru mu birori byo kwizihiza imyaka 50 y'umubano w'ibihugu byombi
Byitabiriwe n'abantu bake hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Bake mu Bashinwa baba mu Rwanda ni bo bitabiriye ibi birori
Abayobozi batandukanye ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Rangwei, yavuze ko ubucuti bw’ibihugu byombi bwagezweho kubera ibikorwa byashyizwemo imbaraga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ari ingenzi kubakira ku mubano w’ibihugu byombi n’abayobozi babyo
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bakora ikimenyetso cyo gusangira mu kwishimira umubano umaze imyaka 50 ushinze imizi
Abatsinze mu marushanwa atandukanye batangarijwe muri iki gikorwa
Muri ibi birori hatangarijwemo abatsinze mu marushanwa yo kwishimira umubano w'imyaka 50 y'u Rwanda n'u Bushinwa
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, asuhuzanya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nk'ikimenyetso cy'umubano w'ibihugu byombi
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bafata ifoto y'urwibutso

Amafoto: Igirubuntu Jean Darcy




source : https://ift.tt/3EOFBpw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)