Muri aya masezerano azamara imyaka 5 ariko ishobora kongerwa, abakozi bize iby'ubukerarugendo no kwakira abashyitsi bazajya bemererwa kwerekeza mu gihugu cya Qatar aho bazahabwa akazi.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'ubukerarugendo Dr Callixte Kabera avuga ko amasezerano yasinywe hagati y'iyi Kaminuza n'ikigo gikomeye Inspire Management Training Centre, iki kikaba ari na cyo gishinzwe gushakira Qatar abakozi mpuzamahanga.
Ni umushinga ugomba kumara imyaka 6, buri mwaka abanyeshuri barangije amasomo bakaba bakwemererwa kujya mu kazi muri Qatar mu gihe batsinze ibizami mu nzego zibakeneye.
Asobanura ibyo ayo masezerano avuga, Dr Kabera yagize ati: "Harimo yuko UTB [University of Tourism and Business] izohereza [abakozi] hagati ya 600 na 700. Bije mu gihe Qatar ifite 'event' nyinshi ku rwego mpuzamahanga zikeneye abakozi bashoboye.
"Twavuga nk'igikombe cya Qatar, igikombe cya Aziya n'igikombe cy'isi rero kizaba umwaka utaha. Biratuma Qatar ikenera benshi, ibyo rero biratuma ari UTB igira inyungu mu bijyanye no kugira abasohoka bafite 'exposure' [kuba barigeze] yo ku rwego mpuzamahanga.
"Ku buryo ugarutse bizajya bimworohera kugaruka mu kazi kuko aba yaranyuze muri 'training' zo mu kazi zo ku rwego mpuzamahanga."
Hakurikijwe amasezerano, aba mbere baratangira kwerekeza muri Qatar bitarenze impera z'uku kwezi.
Kuri ubu ibizami byo gushakisha abafite ubushobozi byaratangiye ndetse bamwe bamaze kubitsinda.
Micah Ineza, umukobwa bigaragara ko akiri muto, yarangije mu cyiciro giheruka muri Kaminuza y'ubukerarugendo.
Ni akazi ka mbere agiye gukora kandi ni nabwo bwa mbere agiye gusohoka mu gihugu. Ariko Micah avuga yiteguriye ibyo ari byo byose azasanga imbere.
Agira ati: "Ntago numva ko hari impinduka nini cyane, ndi 'open' [nditeguye] kuri buri kintu cyose. Buri gihe mpora niteze guhura n'ibintu bitandukanye. Ntabwo numva mfite ubwoba, habe na gato.
"Ntegerejanije amatsiko nk'abandi kubona uko bizagenda. Iyo ugeze igihe runaka ukarangiza, baraguhaye uburere bwose bushoboka, nibaza ko umubyeyi aterwa ishema no kubona ibyo yatoje umwana we hari aho bimugejeje kandi akomeje guhesha ishema umuryango muri rusange."
James Kamanzi na we ni uwundi twabashije kuvugana. Yarangije mu cyiciro giheruka akaba ari umwe mu ba mbere batsinze ibizami bibajyana muri Qatar. We avuga ko amasomo yahawe yamuteguye gukorana n'abo mu mico itandukanye.
Agira ati: "Muri tourism [ubukerarugendo] cyangwa se muri hospitality [kwakira abashyitsi] habamo kwiga imico y'ahantu hatandukanye. Ni yo mpamvu rero usanga rimwe na rimwe bidusaba kwisanisha n'imibereho y'ahantu dushobora kwisanga turi.
"Ni yo mpamvu rero numva ahari bitazatungurana cyane... mu gihe twasanga hari ubuzima busa nk'aho butandukanye n'ubwo tumenyereye, bibaho. Ku bw'impamvu z'akazi, ubuzima bwose tuzahasanga twizeye ko tuzagerageza kubukoreramo kandi akazi kakagenda neza."
Igihugu cya Qatar cyakunze kunengwa mu minsi yashize gufata nabi abakozi b'abanyamahanga cyane cyane abakoraga mu mishinga y'ubwubatsi bwa za 'stades' zizakira igikombe cy'isi cy'umwaka utaha.
Aka gace k'isi kandi kanakunze kuvugwamo ibikorwa by'icuruzwa ry'abantu. Nabajije uyu muyobozi wa Kaminuza y'ubukerarugendo niba hatabaho impungenge nk'izi cyane ko Abanyarwanda bagomba kujya muri iki gihugu ari benshi.
Dr Kabera asubiza agira ati: Twabiganiriyeho [...] na Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, banatubwira ko ibyo na bo babizi ariko biba kuri ba bakozi bo hasi.
"Bazakirwa na ambasade, ambasade ifite umukozi uzaba ushinzwe kubakurikirana, kandi muri contract [amasezerano y'akazi] natwe dufite ofisi ibikurikirana ku buryo nta mpungenge zihari."
Muri gahunda yo kuzamura ubukungu, leta y'u Rwanda ivuga ko yashyize imbaraga mu rwego rw'ubukerarugendo ndetse no kwakira inama zikomeye zizana abashyitsi benshi mu gihugu.
Kuba aba banyeshuri bajya kwimenyereza akazi ku rwego mpuzamahanga, ngo bikaba bizafasha igihugu kubona abakozi bafite uburambe mu kwakira abashyitsi.
BBC