U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku guhanga udushya mu buvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yiswe ‘Rwanda Global HealthCare summit’ izatangira ku wa 18 Ugushyingo 2021 izamara iminsi itatu yiga ku mitangire ya serivisi z’ubuvuzi, guhanga udushya n’ibindi bigamije iterambere mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

Ni inama ngarukamwaka itegurwa na Kompanyi y’Abanya-Zimbabwe ariko ikorera mu Rwanda ya “Be still Investment (BSI)”.

BSI ni sosiyete yemewe ikorera mu Rwanda, igahuza inzobere mu buvuzi, sosiyete zikora imiti zikanayigurisha ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima kugira ngo bashake ibisubizo by’ibibazo bikunda kugaragara muri Afurika mu bijyanye n’ubuzima birimo imiti mike, ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga byiza kandi bihendutse.

Rwanda HealthCare Summit kandi yibanda cyane ku ndwara zitandura n’indwara zandura.

Ubusanzwe iyi nama yitabirwa n’abantu batandukanye barimo, Abaminisitiri, Abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika, inzobere mu buvuzi n’abayobozi b’ibitaro.

Zimwe mu ngingo zizibandwaho ni izifitanye isano no kurebera hamwe ibibazo biri mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga no gutekereza ibisubizo bishoboka kuri byo.

Inzobere mu buvuzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Stefan Jansen yabwiye IGIHE ko kwakira inama nk’iyi ari amahirwe akomeye ku gihugu nk’u Rwanda kuko birufasha kumenya uko ruhagaze mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Iyi nama ni ingenzi cyane, kuko igiye guhuza inzego z’abikorera n’abarwiyemezamirimo kandi ibyo ni ibintu byiza kuko hari byinshi bashobora kwiga.”

“Icyo bivuze ni uko u Rwanda rwifuza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi no guhanga udushya kandi ibyo kubigeraho, bisaba kugira urwego ruhamye mu mitangire ya serivisi. Hari nk’imiti dukoresha muri Afurika ariko tutabasha gukora kandi kugira ngo bikorwe bisaba gukomeza kungurana n’ibitekerezo by’abandi.”

Yagaragaje kandi ko rushobora kubona amahirwe y’abashoramari bashya baturutse mu bazaba bitabiriye iyi nama kubera ko hari abashobora kubona inzira zo gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.

Ati “Ni isoko rigari kandi rifunguye, ni inama izahuza abantu benshi kandi bashobora gukururwa n’ishoramari. Birashoboka cyane ko abazitabira iyi nama bashobora guharanira kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.”

Rwanda Global HealthCare summit igiye kuba ku nshuro ya Kabiri kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu 2019, icyakora umwaka ukurikiyeho ntabwo yabaye bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha.

Ni inama kandi izaberamo imurikabikorwa ry’ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, rizafasha abakora imiti muri Afurika barimo Med Aditus na WaterAid kugaragaza ubushobozi bwabo n’ubuhanga bafite mu buvuzi.

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukugira ubuzima bwiza binyuze mu kuzamura ubumenyi no gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima mu nama zinyuranye, guhanga udushya no kuvumbura bikaba ku mutima w’ibigomba kwitabwaho mu bakora mu buvuzi.

Hari kandi n’Imurikagurisha rizafasha abantu kubona ubumenye, gutanga umusanzu, gusangira ubunararibonye, guhuza abakora ibikoresho by’ubuvuzi, inganda z’imiti, ibigo bikora ibikoresho byifashishwa mu kubaga n’ababigura.

Uzaba kandi ari umwanya mwiza wo guhuza umubano w’ubucuruzi n’ abafata ibyemezo ku Isi yose, utanga ibicuruzwa, ababikora n’ababigurisha.

Ibi bizateza imbere abatanga ibicuruzwa byo mu buvuzi biturutse ku mugabane wa Afurika kuko bazahuzwa n’isoko ryagutse ry’ababikora baturutse muri Afurika, Amerika, Aziya, u Burayi n’ahandi.

u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu buvuzi



source : https://ift.tt/3wUdRNw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)