-
- Minisiti w'Intebe, Dr Edouard Ngirente mu nama ya COP26
Minisitiri w'Intebe yabitangaje ku mugoroba wa tariki 01 Ugushyingo 2021, mu nama ya COP26 irimo kubera i Glasgow muri Scotland, irimo kwiga ku bikwiye gukorwa kugira ngo ibihugu birusheho guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ikaba yari iyobowe na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson.
Minisitiri Ngirente yavuze ko kimwe n'ibindi bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, u Rwanda rukomeje guhura n'ingaruka zikomeye z'imihindagurikire y'ikirere ariko kandi ngo kwisanisha n'iki kibanzo ni ingenzi ku bihugu byugarijwe n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, hamwe n'ingaruka z'ubushyuhe bwinshi mu isi.
Ati “U Rwanda rukomeje guhangana n'ibyo bibazo rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu ndetse n'ahandi, ariko uko byamera kose nta gihugu na kimwe kiri mu nzira y'amajyambere kizashobora kugera ku ntego zacyo kidakeneye inkunga iturutse mu mahanga”.
Minisitiri w'ibidukikije, Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya, na we witabiriye iyo nama, avuga ko ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zatangiye kugera no mu Rwanda kuko havuye izuba ryinshi mu mezi ya Nzeri n'Ukwakira, imvura ikaba yarabaye nkeya ugereranyije na mbere.
Ati “Ubundi murabizi ko mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda imvura yabaga igwa, mu kwa cumi, mukwa cumi na kumwe, ubu rero ibyo byose n'ibitugaragarira twese y'uko natwe imihindagurikire y'ibihe turi kumwe nayo, kuko iyo urebye izuba ryinshi ryavuye imirima hamwe na hamwe yarumye. Navuga nko mu gice cy'Iburasirazuba bw'u Rwanda no mu Majyepfo y'uburasirazuba babonye imvura nke cyane, aha byumvikane ko mu Rwanda imvura isanzwe igwa ari yo yaguye n'ubundi”.
Akomeza agira ati “Nagira ngo mbisobanure neza, igipimo cy'imvura isanzwe igwa muri aya mezi nicyo cyaguye, ariko nticyaguye aho cyagombaga kuba kigwa, yagendaga isimbuka igwa mu bice bice, ikagwa mu gice kimwe nko mu gice cy'Iburengerazuba kubera umuyaga waho uhuhira kuri Congo Basin, ari na yo mpamvu abantu b'Iburengerazuba babonye imvura nyinshi”.
Kimwe mu bigaragaza kandi ko ibihe byahindutse n'imyuzure ya hato na hato yagiye igaragara cyane mu mpera z'umwaka wa 2019, isuri yagiye itwara ubutaka ikabujyana mu gishanga cyangwa se n'ahandi hadaterera ku buryo byateraga ibibazo by'ubukungu kubera ko iyo ubutaka bugiye kandi bwashyizwemo, ifumbire bivuze ko n'imyaka idasarurwa kandi n'imfumbire iba yagiye, ku buryo izo mpinduka ngo zitwara byibura 1% by'umusaruro mbube w'igihugu buri mwaka.
Muri gahunda yo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, u Rwanda rurimo kongera ubuso bw'amashyamba kuko umwaka wa 2020 wageze hamaze guterwa 30.4% by'ubuso buteyeho amashyamba, muri uwo mwaka kandi hanatewe miliyoni 25 z'ingemwe z'ibiti hanavugururwa ashaje, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira hatewe miliyoni 43 z'ingemwe z'ibiti.
source : https://ift.tt/3mEh0h2