-
- Ikoranabuhanga mu mashuri rifasha abana gukora ubushakashatsi
U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuza imbere mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, rugiye gukoresha n'iryitwa ‘Atingi' mu myigishirize, ryatangiye kugera mu bihugu bitari bike bya Afurika.
Iryo koranabuhanga rishya rifasha abanyeshuri bagorwaga no kugera ku byo bakeneye gushakisha mu masomo yabo atandukanye, haba mu mashuri ya Leta no mu yigenga, kuko baba badafite ibyangombwa bihagije.
Kuva iryo koranabuhanga rya Atingi ryatangira gukoreshwa muri 2019, rimaze kugera ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri Afurika, muri bo abagera ku bihumbi 300 rikaba ryarabafashije kwiga amasomo atandukanye arimo ayo kwihangira imirimo, icungamutungo n'imiyoborere, ajyanye n'iby'ubuzima n'ibindi.
Umushinga w'iryo koranabuhanga rya Atingi watangiye kugeragezwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2020, biciye muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Umuyobozi w'uwo mushinga, Jan-Geritt Groeneveld, avuga ko iryo koranabuhanga ryagize akamaro gakomeye muri gahunda za Leta zo gutanga ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga mu baturage hirya no hino mu gihugu.
Agira ati “Aho iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa riratanga icyizere kurusha uko twabitekerezaga, ari byo biduha imbaraga zo gushora imari mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bukaba ari uburyo tubonye bwo gutanga umusanzu mu iterambere”.
Yongeraho ko iryo koranabuhanga rifasha urubyiruko haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kongera ubumenyi mu guhanga udushya rukora kandi ntacyo rwishyujwe, cyane ko umuntu arigeraho yaba afite Internet cyangwa atayifite, igikuru ni uko aba afite ‘atingi app', bikaba byarakozwe kugira ngo byorohere ababyifuza bose kurigeraho nta nkomyi.
Kuva Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangira gukurikiza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, aho umwarimu afata umwanya muto imbere y'abana ahubwo akaberekera uko bikorera ubushakashatsi, byabaye ngombwa ko ikoranabuhanga mu mashuri ryifashishwa cyane kugira ngo abanyeshuri biyongerere ubumenyi ari bo ubwabo babigizemo uruhare runini.
Ibyo byanatumye no mu gihe cya Covid-19, aho amashuri yari yarahagaze, benshi mu bana barirwanyeho bakomeza kwiyibutsa amasomo bifashishije ikoranabuhanga babifashwamo n'Ikigo cy'igihugu cyita ku burezi (REB), ari yo mpamvu Leta ikomeza kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu myigishirize no mu zindi serivisi.
Bamwe mu bahagarariye uwo mushinga hirya no hino, bavuga ko Atingi, ifite inkomoko mu Budagi, ikubiyemo amasomo asaga 300 yafasha urubyiruko kwihangira imirimo, intego yawo ikaba ari ukugera ku bafatanyabikorwa batandukanye barenga 200.
source : https://ift.tt/3koG4XM