U Rwanda rwahagarariwe mu iserukiramuco ry’imivugo riri kubera muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muvugo wiswe ’The Joint of Three’ werekanwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021 mu iserukiramuco rya Poetas D’Alma (Poets of The Soul) rigamije guteza imbere ubusizi muri Afurika no ku Isi yose muri rusange.

Poetas D’Alma Festival yahuriyemo abasizi bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’ibindi byo ku yindi migabane. Umuvugo wo mu Rwanda werekanwe uhuriyemo na Steve Shema Khalid, Linzy Alice Bugingo na David Ndagijimana uzwi nka ‘No Stress,’ akaba ari impunzi ituruka mu Burundi iri mu nkambi ya Mahama.

Abasizi bo mu bihugu 20 birimo Afurika y’Epfo, u Budage, Australie, Brésil, Autriche, Espagne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, eSwatini, u Buholandi, Réunion Islands, u Rwanda, u Bwongereza, u Butaliyani, u Buyapani, Portugal, Pologne, u Busuwisi, Zambia na Mozambique yabereyemo iri serukiramuco.

Steve Shema Khalid wayoboye ifatwa ry’amashusho y’uyu muvugo ndetse akaba ari umwe mu bawugaragaramo, yabwiye IGIHE ko ugamije gukebura abantu batuma abandi batiyumva muri sosiyete.

Ati “Uyu muvugo ukemura sosiyete kugira ngo tugire ubumuntu kandi dukebure abantu baheza abandi cyane cyane impunzi. Twavugaga ku kintu cyo kwiyumvamo aho uba uri. Ugamije gukumira abantu batuma abandi babangamirwa na sosiyete barimo. Ni umuvugo uvuga ku kintu cy’ubumwe muri rusange.”

Uko ari batatu batsinze mu Iserukiramuco rya Transpoesis ry’ubusizi ryahuzaga Abanyarwanda n’abanyamahanga ryiswe ‘On the wing of technology International Poetry Festival’ ryabereye hifashishijwe ikoranabuhanga mu minsi ishize.

Reba agace abahagarariye u Rwanda bagaragaramo muri iri serukiramuco uhereye ku munota wa 45

Abagize uruhare mu itunganywa ry'uyu muvugo



source : https://ift.tt/3x2yhE4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)