Izi nkingo ni izo mu bwoko bwa Moderna, zikaba zakiriwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteguye kuzishyikiriza ibigo nderabuzima n’ibitaro aho zigomba gukoreshwa bitarenze ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Mu ijoro ryakeye na bwo u Rwanda rwakiriye igice cya mbere cya doze 409,600 z’urukingo rwa AstraZeneca zatanzwe na Luxembourg.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwanga urukingo kuko byabangamira bagenzi be bikabaviramo kwandura.
Nubwo bimeze bityo ariko mu Rwanda ngo nta kibazo gikomeye gihari cy’abahakana kwikingiza Covid-19.
Ati “Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo kuva cyatangira. Barigishijwe bamenya ingamba zihari zo kwirinda kwandura harimo n’ingamba irambye ari yo yo kwikingiza.”
“Barateguwe barigishijwe, ntabwo dufite ikibazo nk’icyo tujya twumva mu bindi bihugu cyo kwanga urukingo mu buryo bukabije, n’abafite ikibazo cy’imyumvire bake cyane kubera impamvu z’amadini n’ibindi na bwo badasobanukiwe neza tugumya kubigisha tukabumvisha ko umuti urambye w’iyi ndwara ari ugukingirwa.”
Yongeyeho ati “Nta nubwo bafite uburenganzira bwo kubangamira abandi babana na bo bababera icyuho cyo kwandura. Ibyo biri mu nshingano za buri wese ko atagomba kubangamira undi yitwaje uburenganzira bwa muntu.”
U Rwanda rwiyemeje ko abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba bamaze gukingirwa bitarenze Kanema 2022.
Abasaga miliyoni eshanu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere naho abakabakaba miliyoni eshatu bahawe ebyiri.
source : https://ift.tt/2Z6dZNj