Ni ibikoresho byatanzwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Kintambwe ku Kiyaga cya Rweru.
Uyu muhango wabanjirijwe n’ibiganiro byitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’ubwa Komini Busoni iherereye mu Ntara ya Kirundo.
Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Bugesera bwashyikirije abo mu Burundi ibikoresho bitandukanye birimo ubwato gakondo 22, ingashya 31, imitego 23 n’ibindi byafatanywe abarobyi b’Abarundi barimo kuroba mu Kiyaga cya Rweru barenze imbibi z’igihugu cyabo.
Umuyobozi wa Komini Busoni, Nsavyimana Dismas, yishimiye iki gikorwa avuga ko ari umusaruro w’ibiganiro biherutse guhuza ba Guverineri b’Intara ku mpande zombie.
Yijeje ubufatanye mu gukomeza kwigisha abaturage amategeko agenga umupaka no guhana abawukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Bugesera, Mugiraneza David, yavuze ko impande zombi zumvikanye gufatanya mu gihe hari umuturage bigaragaye ko yarengereye imbibi zigakorana mu buryo bworoshye.
Ati “Ikindi baremera ko abantu babo barengereye bakoze amakosa bakemera ko bagomba kubigisha nkuko twagiranye ibiganiro. Icyo twemeranyijwe rero ni uko hano hagati mu kiyaga mu gihe umuntu yafashwe yarenze imbibi yaba Umunyarwanda cyangwa Umurundi dukwiriye guhamagara Marine yaho, ubu bahanye nimero bazajya baganira bakagaragarizanya uburyo abaturage barengereye tugafatanya mu gukemura icyo kibazo.”
Umuyobozi wa Koperative y’Abakorera Uburobyi muri Rweru, Niyonzima Vincent, yavuze ko yishimiye kuba ibihugu byombi biri kuzahura umubano umaze iminsi urimo agatotsi.
Yavuze ko mbere nk’abaturage bahahiranaga ku myaka bamwe badafite ariko ngo kuri ubu hashize imyaka myinshi bidakorwa ariko ngo bafite icyizere ko imibanire izongera ikagenda neza.
Ibiganiro byahuje impande zombi byasojwe haba ubusabane bw’abayobozi bari bahagarariye uturere duhana imbibi, ibi bikaba bibaye nyuma yaho ku wa 25 Ukwakira 2021 ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n’abo mu Ntara ya Kirundo na Muyinga ku ruhande rw’u Burundi bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Bakaba bariyemeje kujya bahura nibura inshuro imwe mu gihembwe mu rwego rwo kurebera hamwe uko umubano wifashe ku mpande z’ibihugu byombi no gukemura bimwe mu bibazo biba bihari.
source : https://ift.tt/3kiwXry