U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi zo muri Libya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

Aya masezerano yavugaga ko u Rwanda ruzakira impunzi 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo izindi mpunzi ziva muri Libya zizagezwa mu Rwanda mu ngendo zizagirwamo uruhare n’ibihugu byombi.

U Rwanda rumaze kwakira abimukira n’impunzi 648 bageze mu gihugu mu byiciro bitandatu bitandukanye boherejwe mu Nkambi ya Gashora kuva yashyirwaho muri Nzeri 2019.

Kugeza ubu, Inkambi ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira 281 bavuye mu bihugu umunani birimo Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad na Cameroun.

U Rwanda, AU na UNHCR byavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira mu gihe abantu 1.680 bafungiye mu bigo bitandukanye muri Libya, aho bakeneye kuvanwa mu buryo bwihutirwa, bakajyanwa ahari ubwirinzi.

AU na UNHCR byasabye umuryango mpuzamahanga gukomeza gutanga ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kugoboka abari mu kaga no kwigana urugero rw’u Rwanda.

U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n'abimukira bo muri Libya; kuri ubu Inkambi ya Gashora izajya yakira abagera kuri 700 icyarimwe



source : https://ift.tt/3bwW7xF
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)