Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryasohoye itangazo rihagarika by'agateganyo Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire itari myiza yamuranze nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya.
Nyuma y'amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n'inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.
Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y'Igihugu nyuma y'umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n'izi nkumi.
Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.
Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.
Bivuzwe ko ari mu itsinda ry'abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y'iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.
Source : https://yegob.rw/uburanga-bwumwe-mu-bakobwa-bikimero-bagaragaye-babyinana-numukunzi-seif/