Jeanine Noach akaba nyirasenge wa Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, urukundo rugeze aharyoshye n'umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim.
Ku munsi w'ejo hashize nibwo aba bombi babinyujije ku nkuta zabo za Instagram buri umwe yahamije urukundo akunda mugenzi we.
Ni nyuma y'iminsi bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo ariko birinda kuba bagira icyo babitangazaho.
Byongeye kuvugwa ubwo aba bombi bajyaga kuruhukira ku Kirwa cya Zanzibar aho bari kuri Gold Zanzibar Beach House and Spa.
Ejo Cyusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto bari kumwe maze iherekezwa n'amagambo agira ati 'Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y'umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk'ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n'abakuzi ingingo. Uw'imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.'
Jeanine we yagize ati 'Urukundo rushobora kumara ubuziraherezo rutaraboneka ariko kuva urwacu rwavuka ntabwo ntewe ubwoba n'ahazaza.'
Amakuru avuga ko ubusanzwe Jeanine aba mu Bufaransa aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ndetse no kuruhuka.