Uburanga bw'umuganga wo muri Portugal ugiye kurushinga na Nizeyimana Mirafa wahishuye icyo yamukundiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Zanoco FC yo muri Zambia, Nizeyimana Mirafa agiye kurushinga n'inkumi yo muri Portugal aho yamaze no gufata irembo.

Nizeyimana Miafa akaba agiye kurushinga na Rosalyn Dos Santos akaba ari umuganga uvuka kuri se w'umunya-Portugal, nyina akomoka muri Zimbabwe.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yabwiye ISIMBI ko uyu mukobwa bamaze umwaka bakundana kuko bakundanye akigera muri Zambia agiye gukinira ikipe ya Zanaco FC.

Ati 'tumaranye umwaka. Twamenyanye umunsi nza kuko ni umuganga.'

Agaruka ku cyo yakundiye uyu mukobwa yavuze ko Imana ifite uko ihuza abantu gusa ngo ni umukobwa umukunda akanamukundira umuryango.

Ati 'Ntabwo navuga ngo ni iki ng'iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n'abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n'icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.'

Akomeza avuga ko iyi nkumi yigaruriye umutima we atari umunyarwandakazi. Ati 'Umukobwa tugiye kubana si umunyarwanda, ni umunya-Portugal kuko se ni uwo muri Portugal n'aho mama we akaba aturuka muri Zimbabwe ariko afite igisekuru muri Zambia.'

Avuga ko nyuma y'umuhango wo gufata irembo wabaye, ubu yasubiye mu kazi kuko ikiruhuko cy'ukwezi yari yahawe cyarangiye, ngo azongera gusaba ikindi yagereje igihe cyo gukora ubukwe ariko akaba azabukora nyuma yo kuzana uyu mukobwa kumwereka umuryango we.

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC akinira uyu munsi.

Rosalyn Dos Santos umukunzi wa Nizeyimana Mirafa
Akomoka muri Portugal
Asanzwe ari umuganga
Ni mwiza byo ntacyo wamugayaho
Afite amaraso ya Portugal na Zimbabwe
Ngo ni umukobwa wubaha akanamukundira umuryango
Rosalyn Dos Santos mbere y'uko ubukwe buba, Mirafa ngo agomba kubanza kuza kumwerekana mu Rwanda
Amaze umwaka akundana na Mirafa Nizeyimana
Mirafa yamaze gufata irembo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uburanga-bw-umuganga-wo-muri-portugal-ugiye-kurushinga-na-nizeyimana-mirafa-wahishuye-icyo-yamukundiye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)