Ibibazo mu itangwa ry'akazi bigiye kuranduka
Ubwo Minisitiri Gatabazi yasobanuraga ku bijyanye n'ibibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y'abakozi ba leta ya 2019-2020, yagarutse ku ngamba zafashwe mu kurandura ibibazo by'uburiganya bwakunze gukorwa mu itangwa ry'akazi by'umwihariko mu Turere dutandukanye.
Yavuze ko habayeho iperereza ryakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, mu rwego rwo guhana abagize uruhare muri aya makosa.
Ati 'Aho bitagenze neza natwe ntabwo bidushimisha, turi gufatanya kugira ngo haboneke ingamba zatuma ibizamini bitangwa mu buryo abantu babona amahirwe angana ntawambuwe uburenganzira bwe.
Yakomeje agira ati 'MINALOC ifatanyije na MIFOTRA tuzakomeza kuganira n'inzego no kubatoza kwirinda amakosa no guhana twihanukiriye abagaragaraho imyitwarire y'uburiganya mu bizamini.'
Aha niho Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahereye avuga ko ibi bibazo by'uburiganya mu itangwa ry'akazi harimo hakorwa amavugurura azatuma abantu bazajya bakora ibizamini mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Yagize ati 'Ku buryo umukandida azajya akora ikizamini agataha amaze kubona amanota ye kandi mu buryo bw'ikoranabuhanga. Ibi bizunganira izindi ngamba zafashwe mu rwego rwo kunoza imikorere n'imitangire ya serivise kuri RALGA.'
Ibi bibazo by'uburiganya mu itangwa ry'akazi byiganje mu turere twa Kicukiro, Kayonza, Rwamagana, Karongi, Nyamagabe na Kirehe nk'uko bigaragazwa na raporo ya komisiyo y'abakozi ba leta ya 2019-2020.
Gusa MINALOC yagaragaje ko muri buri Karere hari ahabaye iseswa ry'ibizamini ndetse n'abari mu myanya mu buryo bufifitse barahagarikwa ndetse hakorwa ibizamini ku bavukijwe amahirwe yo gukora ibizamini by'akazi ahatanzwe urugero rwo mu Karere ka Nyamagabe.
Gusa mu turere twa Kirehe na Rwamagana imyanya y'akazi iracyashakirwa abakozi biciye mu buryo buzira amanyanga.
Habuze iki ngo imirambo itangire gutwika kandi itegeko ribyemera ?
Intumwa za rubanda kandi zabajije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, impamvu mu Rwanda hataratangira uburyo bwo gutwika imirambo nyamara itegeko ribyemera rimaze igihe rigiyeho.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibiteganywa na ririya tegeko byagiye bizitirwa n'umuco Nyarwanda ugikomeweho ku buryo abantu benshi bacyumva ko bakwishyingurira umuntu wabo.
Yagize ati 'Umuntu aba yumva mu gushyingura umuntu we yamwambika, akamutera umubavu, akamwubakira, agashyiraho ifotoâ¦'
Minisitiri Gatabazi yanongeyeho ko nta bikorwa remezo bihari ndetse uyu muco ukaba uri mu byazitiye abashoramari bagatinya gushoramo amafaranga batinya guhomba.
Ati 'Twavuganye n'abashoramari bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo ariko bakabura abantu bashyingura muri ubu buryo bagahomba. Umuntu ashobora gushora miliyoni ze akagura imashini ariko umwaka ugashira nta muntu uramugana.'
Depite Uwanyirigira Gloriose yavuze ko niba abikorera batinya gushora imari mu bikorwa byafasha mu gutwika imirambo kubera ko bihenze, leta ikwiye kuba ari yo ibikora kubera yo yashyizeho itegeko ishaka ko rigira ibyo rikemura.
Minisitiri Gatabazi yizeje ko iki cyifuzo azakijyana muri Guverinoma hakarebwa uko leta yakora iryo shoramari igihe kikazagera ikaryegurira abikorera hakumirwa ko amarimbi yazaba menshi abantu bakabura ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa.
UKWEZI.RW