L’Oréal Group ni ikigo gikomeye kuko gifite ibicuruzwa byongera ubwiza (brands), bigera kuri 36, ku rwego rw’Isi birimo ibihindura ibara ry’umusatsi, parfum, ibirinda uruhu kwangizwa n’izuba, ibirinda umusatsi kwangirika n’ibindi bitandukanye.
Iki kigo cyavutse ahagana mu 1920, gikoresha abakozi barenga ibihumbi 85, kikaba cyarinjije inyungu ya miliyari 5,2 z’amayero mu 2020.
Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, L’Oréal inasanganywe ibindi bikorwa byo guteza imbere imibereho y’igitsinagore binyuze mu bushakashatsi, ari nayo mpamvu tariki ya 25 Ugushyingo, mu Rwanda hategerejwe igikorwa cyo guhemba abashakashatsi b’abagore bagera kuri 40, bafite imishinga ifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi mu ngeri zitandukanye.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1998, byitwa For Women in Science (FWIS), aho bitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ndetse L’Oréal Group, binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal.
Uyu muhango uzabera mu Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 12, aho abakobwa bagera kuri 40 baturutse impande zose z’Isi, bakoze ubushakashatsi bushobora gukemura ibibazo bitandukanye ku Isi, bazahatanira ibihembo bimaze kwegukanwa n’abagera ku 102 barimo Abanyafurika 11.
Impamvu L’Oréal yibanda ku bagore bari mu mwuga w’ubushakashatsi, ni uko bari mu basigaye inyuma ku rwego rw’Isi muri uru rwego, kuko bagize 31,8% mu gihe mu Rwanda bagize 21,8% gusa ari nayo mpamvu iki kigo kibaha umwihariko.
Mu Kiganiro na IGIHE, Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa by’iki kigo akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt, yasobanuye iby’umuhango wo guhemba abashakashatsi bateganya gukorera mu Rwanda, ibirego binenga ikigo akorera kugira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije ndetse n’urugendo rwamugejeje mu bushorishori bwa kimwe mu bigo by’ubucuruzi bifite izina rikomeye ku rwego rw’Isi.
IGIHE: Uri Visi-Perezida wa Foundation L’Oréal kuva mu 2017. Wagaragaye mu bikorwa byo kwita ku bidukikije no kubaka iterambere. Kuki L’Oréal ishyira imbere ibyo bikorwa?
Palt: L’Oréal ni ikigo kinini, dufite ibicuruzwa bitandukanye bigera muri 35 ku rwego mpuzamahanga. Dufite ibicuruzwa nka L’Oréal Paris, ibicuruzwa byihagazeho nka L’Oreal Lancôme, dufite ibicuruzwa bitandukanye. Twizera ko nk’ikigo cy’ubucuruzi, inshingano zacu zitari ubucuruzi gusa, ubucuruzi bucuruza gusa ntabwo aba ari ubucuruzi. Iyo yari imitekerereze yo mu 1980 na 1990.
Ikigo cy’ubucuruzi kiba gifite inshingano ndetse n’uruhare kigomba kugira mu guteza imbere umuryango gikoreramo. Uruhare rwacu ni uguhindura imiterere y’ubucuruzi bwacu mu buryo tutangiza ibidukikije (hakoreshejwe ibipimo bigaragaza umutungo w’Isi uba ukwiye gukoreshwa mu gihe runaka).
Tunafite inshingano yo guteza imbere ibikorwa by’iterambere aho dukorera, ari nayo mpamvu dufite iyi foundation, dufite ikigega cyo guteza imbere abagore, dufite ishoramari twakoze mu kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima kuko tuzi ko ikigo cy’ubucuruzi gifite inshingano mu guteza imbere aho gikorera.
Kuva mu 2000, mufatanyije na UNESCO mu mushinga uzwi nka ‘For Women in Science’, kuki mwashyize imbaraga mu bikorwa by’ubushakashatsi bukorwa n’abakobwa?
L’Oréal ni Ikigo gifite aho gihuriye n’ibikorwa bya siyansi cyane. Twatangijwe n’umuntu wakoraga muri siyansi. Dukoresha abashakashatsi bagera hafi mu bihumbi bine mu itsinda ryacu.
Mu myaka 23 ishize, twabonye ko abagore bakora mu bijyanye n’ubushakashatsi bwa siyansi ari bacye. Ntabwo bajya batsindira ibihembo ku rwego mpuzamahanga, ntibavugwa mu itangazamakuru.
Nk’ubu mu bihembo bya Nobel Prize biherutse gutangwa, nta mugore watsinze mu bijyanye n’ubushakashatsi ku miterere y’isi (natural science), biragaragara neza ko hari ubusumbane buhari, kuko ntabwo abagore b’abashakashatsi babona amahirwe angana n’aya bagenzi babo, ntabwo babasha kwinjira muri uwo mwuga mu buryo bworoshye, kandi ibyo ntabwo ari byiza ku muryango mugari w’abatuye Isi.
Ntabwo ari byiza kuko dukeneye impano zose, ibibazo bikomeye Isi iri guhura nabyo bikeneye ko impano zose zibyazwa umusaruro.
Icya kabiri, ni uko Siyansi iba nziza iyo hari ibitekerezo bitandukanye. Ntekereza ko dutangira ibi bikorwa, ibyo twifuzaga kugeraho ari ukugira ngo abagore b’abashakashatsi bagaragare, bazabe icyitegererezo ku bandi bagore bazinjira muri uwo mwuga mu myaka iri imbere.
Ibi twabigezeho ku bufatanye na UNESCO, ni umushinga munini kuko tumaze gutanga ibihembo ku bagore barenga ibihumbi bitatu. Wabaye umushinga munini nubwo imibare itazamuka nk’uko tubyifuza.
Imishinga mwateye inkunga yageze kuki?
Hari uburyo bubiri bwo gusobanura akamaro k’iyi mishinga. Hari ingaruka zigera ku muntu umwe, kuri buri mugore witabiriye. Ubwo abo bagore hafi ibihumbi bitatu, ubuzima bwabo bwarahindutse kuko ibi bihembo byabashoboje kugaragaza ubushakashatsi bwabo, bakavuga ibyo bakora.
Ibi bihembo kandi bibafasha gukora ibyo bakunda, bakavugana n’abandi bana b’abakobwa bifuza kwinjira muri ibi bikorwa by’ubushakashatsi, bakababera icyitegererezo. Ibi byose bihindura urugendo rwa muntu, cyane cyane umugore.
Icya kabiri ni uko tumurika aba bagore b’abashakashatsi. Tubamamaza ku bibuga by’indege ku Isi yose, tubafasha kuvugana n’itangazamakuru ku rwego rw’Isi kugira ngo Isi ibone uruhare rwa siyansi n’ubushakashatsi bwabo bigira mu muryango mugari.
Hari inzego ebyiri [iki gikorwa cyagezeho, urwa mbere rukaba] ku bagore bitabiriye ibi bikorwa, ariko no ku ruhare byagize mu guteza imbere imyumvire ku ruhare rw’abagore muri siyansi.
Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa abantu basabwa gushushanya umuntu ukora ibijyanye na siyansi, ubusanzwe abantu bashushanyaga umugabo, ariko mu minsi ishize, abagera kuri 30% bashushanyije umugore, urabona ko imyumvire iri guhinduka. Haracyari urugendo rurerure kuri ku rwego rw’Isi, abagore bakora mu bijyanye n’ubushakashatsi ni hafi 33% gusa, ariko hari iterambere riri kubaho.
Tukivuga ubushakashatsi, Afurika niwo Mugabane ufite abashakashatsi bacye ugereranyije n’abaturage bayituye. L’Oréal ni Ikigo kinini, mutekereza ko mushobora kugira uruhare mu kongera umubare w’abashakashatsi muri Afurika?
Oya. Tugomba kureba ibintu uko biri. Ntabwo twahindura ukuri k’uko umwuga w’ubushakashatsi utabaye umwuga ukurura abantu benshi muri Afurika mu gihe kirekire. Ntabwo twagira uruhare mu gihe nta bikorwa bifasha mu bushakashatsi Bihari. Ariko icyo dushobora gukora ni ugufasha mu guteza imbere imyumvire iri gukwira henshi y’uko ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya bifite uruhare runini ku hazaza ha Afurika.
Ibyo bikorwa byombi ni ingenzi mu gufasha Isi guhangana n’ibibazo iri guhura nabyo. Ubu igikenewe ni ubushakashatsi bwa Afurika, bukozwe n’abashakashatsi b’Abanyafurika, bugakorerwa ibibazo bya Afurika kandi bukabera muri Afurika. Ntekereza ko ubu bukangurambaga buri kugenda bwaguka, kandi nizeye ko dushobora kugira uruhare ruto muri ibyo bikorwa.
Ibikorwa byo gutanga ibihembo muri ‘For Women in Science’ kigiye kubera mu Rwanda. Kuki mwahisemo kukizana mu Rwanda?
U Rwanda ruhagaze neza mu guteza imbere uburinganire. Iyo urebye, usanga umubare w’abagore bari mu myaka ya politiki uri hejuru, uburyo uburinganire bwagezweho mu nzego nyinshi, ibyo byose bituma haba ahantu heza ho kuzana iki gikorwa.
Ibyo ariko binajyana n’uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubukangurambaga ku bushakashatsi n’ikiranabuhanga, ibi byose byarebweho mu guhitamo u Rwanda, tutibagiwe n’uburyo rwateje imbere ibikorwa byo kwakira inama.
Uretse gutanga ibihembo, ni ibiki bindi muzakora muri icyo gikorwa?
Ntabwo tuzahemba abashakashatsi bo muri uyu mwaka gusa, ahubwo tuzanahemba abagombaga guhembwa umwaka ushize, batabikorewe kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Mbere y’uwo munsi mukuru wo guhemba, abagore bazahabwa amahugurwa y’iminsi ine, aho bazigishwa ubumenyi bwunganira ubwo gukora ubushakashatsi basanganywe (soft skills), burimo kwiga imiyoborere, kumurika imishinga n’ibindi. Ibi bizafasha guteza imbere umwuga wabo, bitume ubushakashatsi bwabo bwemerwa aho babumuritse.
Tuzabafasha kandi kuganira n’itangazamakuru ku rwego rw’Isi, kuko biri mu byo dushobora kubafasha.
Hari undi mushinga witwa L’Oréal for the Future muherutse gutangiza, ugizwe n’iki?
Nibyo, L’Oréal yari ifite ingamba z’icyiciro cya mbere mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Icy’ingenzi ni uko twese twari mu Isi yabonaga umutungo kamere usa nk’utazashira, bituma n’abantu bawukoresha mu buryo ndengakamere, bituma haboneka imyanda myinshi [ari nayo igira ingaruka mu kwangiza ikirere, ubutaka n’inyanja, kandi bikagira ingaruka mbi ku buzima].
Ubu rero twaje kumenya ko ibyo bintu byari ukwibeshya. Ntabwo Isi ifite umutungo kamere udashira, hari ihindagurika ry’ikirere, izimira ry’urusobe rw’ibinyabuzima, ibura ry’amazi n’ibindi bitandukanye [byaturutse ku gukoresha umutungo kamere w’Isi mu buryo bukabije].
[Kugira ngo duhangane n’izo ngaruka], dukwiye guhindura imyubakire y’ubukungu bwacu, tugahindura uburyo dukoramo ubucuruzi bwacu. L’Oreal imaze imyaka 10 muri ibyo bikorwa, ariko turifuza kubigeza ku rundi rwego, aho twiyemeje ko kugera muri 2030, ibikorwa byacu bizaba biri mu mujyo umwe n’umutungo Isi idakwiye kurenza ikoresha.
Umutungo udakwiye kurenzwa ushingiye ku bipimo mpuzamahanga bya siyansi byashyizweho, bigena ingano y’umutungo wakabaye ukoreshwa ntuteze ingaruka zikomeye ku mutungo w’Isi.
Ni nk’uko buri wese yaba afite cake, ukaba utarya cake wagenewe, kuko nubikora gutyo urangiza ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi. Icyo turi gukora ni ukubaho hashingiwe kuri bya bipimo ntarengwa, kandi inshingano zacu nk’ibigo by’ubucuruzi, ibihugu n’imijyi, ni ukubaho muri ubwo buryo.
Icyo tuzakora ni uko tuzagabanya umwuka wangiza ikirere twohereza mu kirere (CO2), ku buryo mu 2025, inganda zacu zose, za laboratoire zacu n’ibindi bigo dukorana, nta mwuka wangiza ikirere uzaba uhaturuka. Mu 2030, tuzaba dukoresha pulasitiki zakoreshejwe (recycled plastics).
L’Oreal ni ikigo cya mbere kinini mu bijyanye n’ibikoresho by’ubwiza. Ni gute mwageze kuri urwo rwego?
Duharanira gukora ibintu byiza gusa. Ubushobozi bwacu, amahitamo dukora mu buryo dutegura akazi kacu, ntekereza ko umuco wacu wo gukora ibyiza bishoboka, no gukora twirebaho, duharanira kwitwara neza no gukora ibyiza, nibyo bituma tugera ku ntego zacu.
Inzego zirimo izikora ibikoresho by’ubwiza n’imideli zakomeje kunengwa kugira uruhare mu kwangiza ikirere. Nk’impuguke, wumva ibyo birego bifite ishingiro?
Ntekereza ko buri wese akwiye guhinduka. Nibyo ibigo by’ubucuruzi byagize uruhare muri iki kibazo, nk’uko bimeze ku muguzi, twese twabigizemo uruhare. Ni nako twese dukwiye guhinduka, ibigo by’ubucuruzi bifite inshingano, L’Oreal ibi yabyumvise kare, twashyizeho intego zo guhangana n’iki kibazo mu 2009. Twamaze kugabanya 81% by’umwuka wangiza ikirere [ugereranyije n’uko byahoze mbere ya 2009]. Kuva mu 2005 twongereye ingano y’ibicuruzwa dukora, ariko twagabanyije ingano y’umwuka wa CO2 twohereza mu kirere.
Twese dukwiye guhagurukira iki kibazo, kandi mu rwego rw’ibigo bikora ibikoresho by’ubwiza, hari intambwe nini yatewe. Birumvikana ntabwo ibyo bikorwa na buri ruganda, nk’uko bidakorwa na buri muntu cyangwa buri gihugu. Icya ngombwa ni ugushaka uburyo dufatanya twese kugira ngo impinduka zikenewe zibeho mu buryo bwihuse, kuko nta gihe kinini dusigaranye.
Winjiye muri L’Oréal mu 2012, ugenda uzamuka kugera ku rwego uriho uyu munsi, ni iki cyagufashije?
Ntekerezo ko ikintu cy’ingenzi ari ukubona ahantu ukorera, hahuje n’impano zawe, imiterere yawe n’ubushobozi bwawe, ku buryo wahagira uruhare mu iterambere ry’ikigo runaka, ahantu ushobora kwagukira.
Ahantu hose ntabwo wahatangira umusaruro, njyewe mpuje neza na L’Oréal, kuko nanjye nkunda ibintu bikozwe neza, nkunda iyo ibintu biri kwihuta, nkunda guhangana ku buryo ngera ku ntego zanjye, kuyobora impinduka no guhora nteze imbere ibyo nshinzwe, niyo mpamvu nahuje cyane n’umuco wa L’Oréal.
Nishimiye cyane aho nkorera, kuko ntekereza ko gukora akazi nkora, kajyanye no kurengera ibidukikije, [karanshimisha cyane]. Ugomba gukomeza kwitekerezaho, ariko ntiwitinye, ahubwo ukagira imbaraga zo gukomeza gukora. Uko kwinenga no kwitekerezaho, bikwiye kurushaho kukwerekeza ku nsinzi.
Kuba mu myanya y’ubuyobozi, bisaba kugira umurava, ukagira ubushake bwo gufata inshingano, ukagira ubushake bwo guhangana no gucyemura ibibazo, ndetse no kugira ubushake bwo kumva.
Ni izihe nama wagira abana b’abakobwa bifuza gutera imbere ku rwego mpuzamahanga?
Icya mbere, nahuye n’abakobwa benshi bantunguye kubera imbaraga zabo, uburyo baharanira kugera ku ntego zabo, umurava wabo ndetse n’inyota yo kugera ku iterambere. Mbere yo kubagira inama iyo ari yo yose, ndifuza kubanza kubashimira.
Ntekereza ko isomo ry’ingenzi nize, ari ugomba kuganira n’abandi bantu, kuko mu gihe utajya uganiriza abantu, ibintu uba ubyifitiye ubwawe. Najyaga ngira impungenge ku bushobozi bwanjye, uruhare rwanjye mbiri kubaho, nibaza niba nzagera ku nsinzi cyangwa ntazayigeraho, hari n’imbogamizi nahuye nazo, ariko naje kubona ko abagore bose bafite imyaka y’ubuyobozi, banyuze mu bintu bimwe nanjye, twagize ibibazo bimwe, twagize impungenge zimwe. Rero ntekereza ko gusangira ubunararibonye, kuganira, kungurana ibitekerezo, bifite imbaraga zikomeye.
Ni ngombwa kuganira n’abandi, kuko ibyo unyuramo, ibyo ubamo, ni ibintu biterwa n’uko uri umugore mu muryango mugari [w’abatuye Isi] utaraha abagore uburenganzira bwuzuye.
source : https://ift.tt/3HsEnCe