Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n'ahandi bikitirirwa imitwe y'iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, hongeye guturikira ibisasu, bihitana abapolisi 2, abandi baturage benshi barakomereka.

Ibi bije nyuma y'ibindi bisasu byaturikiye ahantu hanyuranye mu mpera z'ukwezi gushize, nabyo byahitanye abantu, abatari bake birabakomeretsa.

Kuri izi nshuro zose ubutegetsi bwa Uganda bushinja umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuba ariwo utega ibyo bisasu, wifashishije abo ubwo butegetsi bwita'ingurube', bushaka kuvuga abatavuga rumwe nabwo.

Nyamara abasesenguzi bamaze gutahura ko iyi ari ikinamico. Bagaragaza ko Leta ya Uganda ariyo itega ibyo bisasu, hagamijwe gushaka urwitwazo kugirango ishobore kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibeshya ko ikurikiranyeyo uwo mutwe w'iterabwoba. Iperereza ry'imiryango itari iya Leta ryagaragaje ko iyo ADF ikorana ubucuruzi n'ibyegera bya Perezida Yoweri K. Museveni, birimo murumuna we Salim Saleh.

Amafaranga akoreshwa muri ubwo bucuruzi anyuzwa mu mabanki y'i Kampala inkoramutima za Perezida Museveni zifitemo imigabane. Kereka rero niba ADF itega ibyo bisasu ibisabwe n'ubutegetsi bw'i Kampala, nk'umufatanyabikorwa wabwo mu mahano yose.

Ikindi kivugwa n'abazi neza amayeri ya Museveni n'ibyegera bye , ni uko ibi bisasu byaba bitegwa n'ubutegetsi, kugirango bwikize abatavuga rumwe nabwo, dore ko n'ubu hari abayoboke ba Bobi Wine bafunze, bakurikiranyweho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Umwe mu badacana uwaka na Perezida Museveni, Dr Kyiiza K. Besigye, nawe aherutse gutangaza ko hari urujijo mu itegwa ry'ibi bisasu muri Kampala n'ahandi, anagaragaza ko bitakumvikana ukuntu ADF ifitanye ubushuti n'agatsiko kari ku butegetsi, yava mu birindiro byayo biri mu bilometero amagana, ikaza gutega ibisasu muri Kampala, ntihagire n'umuntu wayo n'umwe ufatwa.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Perezida Museveni yahuye na mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, amusaba ko yakohereza ingabo muri Kongo, ndetse anabeshya Perezida Tshisekedi ko azubaka imihanda muri Kongo. Perezida Tshisekedi yimye agaciro ayo mareshyamugeni, ahakanira Museveni.

Tariki 02 Nzeri uyu mwaka, Perezida Museveni yahamagaje abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, abasaba kumufasha gushyira igitutu kuri Perezida Tshisekedi akemera ko ingabo za Uganda zijya mu gihugu cye, ariko kugeza ubu byarananiranye, ari nayo mpamvu ashakisha uburyo bwose bwatuma ajyayo ku ngufu.

Guhatanira kohereza ingabo muri Kongo, Museveni abishakira ibintu nka bibiri. Kimwe ni ukujya gusahura umutungo kamere w'icyo gihugu afatanyije n'imitwe abeshya ko azaba agiye kurwanya. Ikindi ni ugukoresha ubutaka bw'icyo gihugu ngo ahungabanye umutekano w'u Rwanda, dore ko mu burasirazuba bwa Kongo hasanzweyo imitwe y'iterabwoba ihora irota gutera u Rwanda.

Imwe muri yo ni FDLR, abarwanyi ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, n'indi isanzwe ifashwa na Uganda. Imyaka ibaye myinshi Perezida Museveni acura imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, kandi ntiyabigezeho. N'ubu rero amayeri arimo yaratahuwe. Nakomeze ibisasu byica abaturage ashinzwe kurinda, kandi umunsi uzagera babimuryoze.

The post Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n'ahandi bikitirirwa imitwe y'iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubutegetsi-bwa-uganda-mu-ikinamico-yo-gutega-ibisasu-i-kampala-nahandi-bikitirirwa-imitwe-yiterabwoba-kandi-uri-ugushaka-urwitwazo-rwo-kwinjira-muri-kongo-no-kwikiza-abatavuga-rumwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubutegetsi-bwa-uganda-mu-ikinamico-yo-gutega-ibisasu-i-kampala-nahandi-bikitirirwa-imitwe-yiterabwoba-kandi-uri-ugushaka-urwitwazo-rwo-kwinjira-muri-kongo-no-kwikiza-abatavuga-rumwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)