Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard yashyikirije ibendera Miss Ingabire Grace ugiye guhagarari u Rwanda muri Miss World, amusaba kubwira abategura aya marushanwa bakazamuha ikamba kuko arikwiye kandi ari bo bifitiye akamaro kurusha we.
Nyampinga w'u Rwanda 2021, Ingabire Grace agomba guhagararira u Rwanda muri Miss World, amarushanwa y'ubwiza agomba kubera muri Puerto Rico.
Minisitiri Bamporiki ni we wamushyikirije ibendera kuri uyu wa Kane, akaba yamutumye kubategura aya marushanwa y'ubwiza.
Ati 'Namubwiye ko akwiye kubabwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kubera ko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari igihugu kitabarwa, ariko ubu u Rwanda ni igihugu gitabara, ni igihugu cyishimiwe, ni igihugu gisurwa, gifite imiyoborere dukesha umukuru w'u Rwanda (...) kuriha u Rwanda, kurimuha nk'umunyarwandakazi ari ukwiha agaciro bo ubwabo, kubera ko u Rwanda rufite abana beza, bafite umuco, ubumenyi, bafite ubwiza mu by'ukuri nasoje mubwira ko ari mwiza uvuye mu beza.'
Yasabye kandi uyu mukobwa ko igihe azamara muri Puerto Rico ari muri Miss World ntikizamupfire ubusa ahubwo azamenye ikihamubesheje.
Miss Ingabire Grace akaba yashimiye Minisitiri Bamporiki ku bw'impanuro yamuhaye, aho yavuze ko zamuremyemo icyizere kandi yizeye ko azitwara neza.
Biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo, yerekeza muri Puerto Rico ahagiye kubera iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 70 rikitabirwa n'abakobwa 116.