Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ivuga ko mu turere uko ari 27 turi hanze y'Umujyi wa Kigali, hose amatora yagenze neza nk'uko byari biteganyijwe.
Ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 hatowe abajyanama 216 basangaga abandi 135 biganjemo abagore 5 batowe muri buri Karere bangana na 30% hamwe n'abandi 4 batowe muri buri karere barimo uhagarariye urubyiruko, uhagarariye Inama y'igihugu y'abagore, uhagarariye abafite ubumuga ndetse n'uhagarariye abikorera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora, Charles Munyaneza, avuga ko amatora yagenze neza cyane cyane ashingiye ku bwitabire.
-
- Charles Munyaneza
Ati “Amatora yagenze neza, yitabiriwe n'abaturage, abagombaga gutora, imibare ubu turimo tucyegeranya, iragaragaza ko ubwitabire buri hejuru ya 94%, twagize abakandida beza cyane, uretse kuba ari beza, umuntu ashingiye ku mashuri bize ku mirimo bakora cyangwa bakoze, kandi twari dufite n'abakandida benshi cyane, hari harimo ipiganwa riri ku rwego rwo hejuru, ibyo na none bikaba byahaye amahirwe abatoraga guhitamo, kandi bagahitamo koko abantu dutekereza ko bazaba bagize inama njyanama zikomeye zifite ubushobozi, tugereranyije n'izo twari dusanganywe”.
NEC ivuga ko ubu irimo kwegeranya ibyavuye mu matora gusa ngo abajyanama bagombaga kuba batorwa uko ari umunani, mu turere 27 twabereyemo amatora batowe kandi bikaba byagenze neza.
Ikindi kandi ni uko abiyamamaje bagatsindwa berekanye ko umuco wa Demokarasi umaze kugera mu Banyarwanda kuko babyakiriye neza kandi bagashimira na bagenzi babo babatsinze, ariko nyuma inzego z'ubuyobozi zibibutsa ko kuba batsinzwe bitabakuye mu buyobozi bw'Akarere ahubwo bagombye na bo kuba abajyanama ba bagenzi babo batowe.
NEC ivuga ko hagiye gukurikiraho amatora y'abagize biro y'inama njyanama aho inama njyanama zatowe zizitoramo Perezida na visi Perezida ndetse n'umunyamabanga, hanyuma bahite batora komite nyobozi y'Akarere izaba igizwe n'umuyobozi w'Akarere n'abamwungirije, amatora yose akazaba tariki 19 Ugushyingo 2021, ku buryo uwo munsi uturere twose uko ari 27 tuzarara dufite abayobozi ku buryo bose bazarara barahiye yaba abayobozi bashya ndetse n'abajyanama.
source : https://ift.tt/3FmLmei