Uganda : Umudepite yanenze Minisitiri ngo yaje mu Nteko yambaye ishati idoze muri Rido bizamura igipindi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yashyizwe kuri Twitter, na Television ikomeye muri Uganda ya NBS, agaragaramo Depite Muhammad Nsereko yatse ijambo Perezida w'Inteko Ishinga amategeko avuga ku mbogamizi yabonye ubwo Inteko Rusange y'Abadepite yakiraga Minisitiri w'Umutekano, Maj. Gen. Kahinda Otafire.

Uyu Mudepite wagaragazaga ko anenga uburyo uriya umwe mu bagize Guverinoma yaje yambaye, yagize ati 'Nyakubahwa Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko nk'uko mubibona, Hon Gen. Kahinda Otafire yaje muri iyi nzu nka Minisitiri w'Umutekano yambaye umwambaro ukoze muri rido.'

Iyi ntumwa ya rubanda yavugaga ibi abagize inteko bose bari guseka ndetse na Minisitiri ubwe ari gukubita igitwenge, yakomeje agira iti 'Kumubona yambaye ikintu gisa nka rido bigaragaza agasuzuguro yagiriye iyi Nteko Ishinga Amategeko.'

Ako kanya Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko yahise aha ijambo Minisitiri Gen. Kahinda Otafire asubiza Depite Nsereko agira ati 'Ndashaka kumenyesha abagize Inteko Ishinga Amategeko by'umwihariko Depite Nsereko ko iyi Nteko atari inzu yerekanirwamo imideri. Iyi shati [ayikoraho] bayita Mandela.'

Perezida w'Inteko Ishinga amategeko yahise amenyesha Depite Nsereko ko iriya shati yambawe na Gen. Kahinda Otafire ari umwambaro wakorewe muri Africa kandi ko iyi myambaro yemewe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ako kanya ariko undi Mudepite yahise yaka ijambo avuga ko nubundi ku myambarire ya Gen. Kahinda Otafire hari ikiburaho.

Ati 'Ndagirango nsabe Gen. Kahinda Otafire ko iyo wambaye ishati ya Mandela ufunga igipesu cya nyuma cyo hejuru none rwose ndagusabye funga icyo gipesu.'

Perezida w'inteko Ishinga Amategeko yahise asaba uyu Mudepitekazi kujya gufungira Minisitiri Gen. Kahinda Otafire icyo gipesu, undi ahita atambukana ingoga ajya kugifunga ariko Gen. Kahinda Otafire ashaka kubanza kumwangira gusa bigera aho arabyemera.

Ibi byose byabaga ibitwenge ari byose mu nteko Ishinga Amategeko.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Umudepite-yanenze-Minisitiri-ngo-yaje-mu-Nteko-yambaye-ishati-idoze-muri-Rido-bizamura-igipindi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)