Aba banyarwanda bageze mu Rwanda bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi kuko aho bari bafungiye batanagaburirwaga uko bikwiye, bamwe bahuriza ku kuba barafashwe babwirwa ko binjiye muri Uganda nta byangombwa bafite.
Aba banyarwanda uko ari 30 bakiriwe kuri uyu wa Gatandatu ku mupaka wa Kagitumba uri mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Barimo abagabo 20, abagore 3 n'abana barindwi barimo n'uruhinja rw'amezi abiri rwavukiye muri gereza aho nyina yari afungiye.
Uyu mubyeyi avuga ko rwari urugendo rutoroshye gutwitira muri gereza ukanahabyarira, gusa ashimira Imana ko yageze mu Rwanda amahoro we n'umwana we.
Ati 'Muri gereza nagiyemo ntwite ibintu byari bikomeye kuko naryaga kawunga nako kakananira, baje kunjyana kwa muganga barambaga bankuramo umwana ariko ndashimira Imana kuko yandengeye. Nabyariye muri gereza kuko nagiyemo mfite inda y'amezi atandatu none ubu umwana afite amezi abiri.'
Umwe mu bagabo 20 barekuwe, avuga ko bitari byoroshye kuko bazengurukanwaga mu magereza atandukanye kandi bafashwe nabi.
Akongeraho ko afatwa yashinjwaga kwinjira mu gihugu nta byangombwa afite nyamara yari babifite, we yafashwe ubwo yari anyuze muri iki gihugu nk'inzira imugeza mu Rwanda avuye muri Malawi, akaba yari amaze amezi 5 arenga afungiwe muri Uganda.
Yagize ati 'Baradufashe batujyana muri CMI iri ahitwa Nyakivari na bo batujyana mu kigo cya Gisirikare cya Mbarara bahatumaza iminsi itanu, Kireka ho bahadufungiye amezi atanu bahadukura batugarura Mbarara mu kigo cya gisirikare. Muri gereza twari tubayeho nabi cyane, ubuzima bubi kuko nk'aho twari turi muri iyi minsi
ntitwanaryaga.'
UKWEZI.RW