Benshi mu bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto, baribaza niba Bruce Melodie yaba yasezeranye n'umugore we banafitanye abana cyangwa yaba ari azagaragara mu mashusho y'indirimbo ye.
Mu minsi yashize hari hagiye hanze amafoto y'umusore witwa Rocky usobanura Film amugaragaza ari gusezerana n'umukobwa ndetse bamwe bemeza bashize amanga ko uriya musore yakoze ubukwe bwa nyabwo.
Gusa nyuma byaje kumenyekana ko yari amafoto yo mu mashusho y'indirimbo y'umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula ubu yanamaze kujya hanze.
Aya mafoto ya Bruce Melodie na yo ntagushidikanya ni agaragara mu mashusho y'indirimbo nshya y'uyu muhanzi igiye kujya hanze.
Aya mafoto agaragaza Bruce Melodie yambaye isuti y'urwererane ndetse n'umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho
Amakuru yizewe avuga ko indirimbo izagaragaramo ariya mashusho, ari iy'urukundo ifite aho ihuriye n'ubukwe mu gihe uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Sawa sawa yakoraye n'umuraperi w'ikirangirire muri Tanzania uzwi nka Khaligraph Jones.
UKWEZI.RW