Umubyeyi wa Migi yashyinguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banderembako Pascasie akaba umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi uheruka gusezera mu ikipe y'igihugu Amavubi, yashyinguwe mu gahinda kenshi.

Tariki ya 1 Ugushyingo nibwo inkuru y'incamugongo yamenyekanye mu muryango wa Migi ko nyina umubyara we na Mbonyingabo Regis ukinira Kiyovu Sports yitabye Imana.

Uyu mubyeyi akaba yaritabye Imana azize uburwayi bw'ihagarara ry'umutima nyuma yo kunanirwa guhumeka (Crise Cardiaque).

Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021 saa munani nibwo yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo, ni nyuma y'umuhango wo kumusabira wabereye mu rusengero rwa ADPER ku Mumena.

Gusezera kuri nyakwigendera byabaye mu gitondo saa 9h mu rugo iwe aho yari atuye ku Mumena, hari nyuma y'uko umurambo bavuye kuwufata mu buruhukiro bw'ibitaro bya CHUK.

Migi usigaye ukina muri KMC muri Tanzania, nyina amusiganye n'abandi bavandimwe be 8. Abahungu 5 na Migi wa 6 ndetse n'abakobwa 3.

Umubyeyi wa Migi witabye Imana
Migi(ubanza ibumoso), Mbonyingabo Regis ukurikiyeho, bari kumwe n'abavandimwe babo, basezeye kuri nyina ubabyara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umubyeyi-wa-migi-yashyinguwe-mu-gahinda-kenshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)