Gen Célestin Mbala Munsense yanavuze ku kibazo cy’inyeshyamba za M23 ziherutse kuvugwaho kugaba ibitero kuri Congo, bikavugwa ko izo nyeshyamba zaturutse mu Rwanda.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Gatatu, Gen Mbala Munsense Célestin n’itsinda ayoboye baganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ibiganiro bikabera ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.
Ibiganiro by’abo bayobozi byibanze ku mutekano mu karere n’ubufatanye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Itsinda ryacu riri hano mu biganiro bigamije kurebera hamwe ingamba zashyizweho n’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Ibi bijyanye n’imirongo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kurwanya ibintu byose bibangamira iterambere.”
Gen Célestin Mbala Munsense yongeyeho ko ibiganiro byanagarutse ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro ku mipaka y’ibihugu byombi, byose bigamije ineza y’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Ku kibazo kijyanye n’ibirego bimaze iminsi mu itangazamakuru by’uko umutwe wa M23 wagabye ibitero muri Congo uturutse ku butaka bw’u Rwanda, Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Twabihariye itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka (EJVM) ngo rikore akazi karyo hanyuma ritumenyeshe uko bihagaze”.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize bivugwa ko abarwanyi bahoze muri M23 bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru bagahangana n’Ingabo za RDC.
Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu bilometero birindwi uvuye ku mupaka uhuza RDC na Uganda, i Bunagana.
Bivugwa ko FARDC yakuwe mu birindiro igasubizwa inyuma ndetse ikamburwa intwaro nyinshi ndetse umupaka uhuza Uganda na RDC ugafungwa.
Amakuru yagiye atangazwa na bamwe mu bayobozi muri Congo, bavugaga ko abarwanyi baturutse ku butaka bw’u Rwanda, gusa byaje kunyomozwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “ari icengezamatwara rigamije gutesha agaciro umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.”
source : https://ift.tt/3Cblgco