Umugabo yashatse kwiyahura nyuma yo kumenwaho aside n'umukunzi we agashya bikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wafushye bikomeye agaasuka aside ku mukunzi we aryamye kuko yakekaga ko yamuciye inyuma,yakatiwe igifungo cy'imyaka 14.

Esther Afrifa, umunya Ghana ufite imyaka 28 utuye mu Bwongereza, ngo yaguze litiro ya aside kuri interineti ayishyira iruhande rw'igitanda cye, yiteguye guhangana n'umukunzi we,Kelvin Pogo w'imyaka 29, mu rugo rwabo i Wembley, mu majyaruguru ya London.

Nyuma yo gusuka aside ku mukunzi we ubwo yari aryamye,Afrifa yamuteye ibikomere byahinduye ubuzima bwe ndetse ngo uyu mugabo yagize ibitekerezo byo kwiyahura.

Bwana Pogo yabwiye Standard ati: 'Buri gihe nibuka umunsi yangabyeho igitero. bisa nkaho igihe cyahagaze. Igihe cyose hagize ukomanga ku rugi,ngira ubwoba ko umuntu yambabaza. Yari isi yanjye gusa yanteye uburibwe bwinshi cyane. Sinshobora kubyumva. "

Afrifa yasutse aside mu gituza cya Bwana Pogo saa cyenda n'igice za mu gitondo ku ya 22 Ukuboza 2019.

Ubwa mbere, ntiyigeze amenya ko uyu mukunzi we ari we wabimkoze maze ahubwo yamusabye kujya gushaka ubufasha nyuma yo gusuka amazi ku bushye.

Yiyoberanyije nkuri guhamagara 999, abuza inshuti ze guhamagara, ahagarika imodoka yagombaga kumujyana mu bitaro.

Afrifa yongeye kumusukaho indi mu maso no ku mubiri,ubwo Bwana Pogo yari aryamye ku buriri,ibikomere biri kubabaza.Yasohotse mu nzu avuza induru hanyuma afashwa n'umuntu atazi wamuhaye ubuvuzi.

Bwana Pogo yavuze ko uyu mugore bakundanaga yagerageje no kumunywesha iyi aside mu icupa rya siporo rya Nike.

Uyu musore wari wimukiye mu Bwongereza kwiga sinema,yagize ihungabana ryo mu mutwe rihoraho kandi yangirika burundu ku maso, umutwe,n'ahandi ku mubiri.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yashatse-kwiyahura-nyuma-yo-kumenwaho-aside-n-umukunzi-we-wamufuhiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)