Ni ifoto yashyizwe ku rubuga n'Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio aho bigaragara ko na we ari ifoto yakuye ahantu yari yatanzweho igitekerezo ko uwo mugore witwa Uzayisenga Marthe abaye umugore wa mbere wegukanye ruriya ruhushya rwa B.
Ingabire Egidie Bibio yagize ati 'Ishimwe kuri Polisi y'u Rwanda. Uyu mugore wanditse amateka muri Bweyeye arashima.'
Gatete Nyiringabo Ruhumuriza na we ukunze gukoresha imbuga Nkoranyambaga, akaba abarwa nk'umwe mu bazifiteho ijambo mu Rwanda, yahise avuga ko kuba uriya mugore yabonye uruhushya rwa Burundu rwo gutwara ibinyabiziga bigiye kumusubiza inyuma.
Mu butumwa busubiza buriya bwa Bibio, uyu Gatete Ruhumuriza yagize ati 'Mushobora gutekereza ko ari ikintu kiza ariko uyu mubyeyi ntazongera guhinga agiye kwimukira i Kigali ubundi ashake akazi kari hagati y'Ibihumbi 80 n' 100 mu gihe gukodesha inzu nto ari ibihumbi 30 kandi akaba agiye no gusiga abana be.'
Umunyamakuru Aissa Cyiza na we yahise aza asubiza uyu Gatete, agira ati 'Ubwose ubizi gute ko adasanzwe afite imodoka ariko kuko nta ruhushya ashaka abashoferi, ishimire intambwe y'abandi, yajyaga yishyura abashoferi buri munsi ariko imodoka yajyanaga imyaka ku isoko agiye kujya ayitwarira ubundi abashe kujyana abana be mu ishuri ryiza.'
Uwitwa Itonde Biryogo na we yagize ati 'Arashima iki se ? abure kwishima we wayikoreye ngo arashima police ? Noneho bazayimuhere ubuntu turebe.'
Uwitwa Umugisha we yaje avuga ku byatangajwe na Egidie Bibio ati 'Egidie rwose ! Uba umuyobozi, umunyamakuru, uri iki muri byo ? Narumiwe.'
UKWEZI.RW