Uwase Claudio akaba umugore w'umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] avuga ko impano isumba izindi uyu mukinnyi yamuhaye ari uko yemeye kumugira umugore, ni mu gihe byatangiye atifuza no kumuha nimero ye ya telefone.
Claudio usanzwe ari umuyobozi w'itsinda ry'abafana ba APR FC ryitwa Intare, amaze imyaka 3 ashakanye na Imanishimwe Emmanuel kuko babanye mu Kuboza 2018, ubu bafitanye umwana umwe w'umuhungu witwa Imanishimwe Arlo.
Uyu mudamu yahishuye byinshi ku rukundo rwabo, uko bahuye bwa mbere, aho uyu mukinnyi yakuruwe cyane n'uko Claudio nimero yambaraga mu Ntare ari nimero y'uyu mukinnyi yakinanaga muri APR FC.
Ati 'Namumenye agikina muri Rayon Sports, njye nari umukunzi wa APR FC, ubwo yazaga muri APR FC twebwe nk'Intare tugira uburyo twakiramo abakinnyi bashya bavuye mu yandi makipe, ngira ngo niba mujya mubireba buri muntu aba afite nimero ye yambara mu mugongo, igihe yaziye 2016 harimo abakinnyi benshi, ba Muhadjiri.. nagize igitekerezo ndavuga ngo ni umukinnyi uvuye mu ikipe ikomeye reka nambare nimero ye, twamenyanye namaze kuba umufana we.'
Claudio avuga ko ntayindi mpano isumba izindi yamuhaye yishimira nko kuba yaremeye kumugira umugore we.
Source : https://yegob.rw/umugore-wa-imanishimwe-mangwende-ararikocoye-umva-impano-ihebuje-yamuhaye/