Umugore yashyingiranwe n'inka afata nk'umugabo we wapfuye akayizukiramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore yashakanye n'inka nyuma yo kumusoma bigatuma yizera ko iyi nyamaswa ari umugabo we wapfuye ywongeye kuzuka akaza muri roho y'iyi nka.

Amashusho adasanzwe yashyizwe hanze, yerekanye madamu Khim Hang w'imyaka 74, ari mu 'byishimo byo gushyingiranwa'n'iyi nka mu rugo rwe mu ntara yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Cambodia yitwa Kratie.

Khim yemera ko iyi nka ifite isa neza n'iy'umugabo we wapfuye.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko nubwo iyi videwo itagaragayemo ubukwe, abaturage benshi bavuze ko babwitabiriye.

Kuri ubu iyi nka iba mu nzu ya Hang y'igorofa rimwe aho ayoza kandi akayireka ikaryama ku musego umwe n'uw'umugabo we witabye Imana, Tol Khut, wapfuye umwaka ushize.

Khim yavuze ko umwuka w'umugabo we wabaga muri iyi nyana igihe yatangiraga kurigata umusatsi we no mu ijosi hanyuma ikamusoma nk'uko umugabo we wapfuye yabigenzaga.

Uyu mupfakazi yari azi neza ko ari umugabo we yavutse bwa kabiri.

Yatangarije Reuters ati: "Nizera ko iyi nyana ari umugabo wanjye kuko ibyo ikora byose ... bisa neza nibyo umugabo wanjye yankoreraga akiri muzima."

Umuhungu wa Khim yavuze ko yemera imyumvire ya nyina kandi ko ashobora "kumva umwuka wa se muri iyi nyamaswa". Iyi niyo mpamvu ngo ayifata neza kkugira ngo itabacika ikazerera.

Uyu mugore yategetse abana be kwita kuri iyo nka nyuma y'urupfu rwa se kandi ashimangira ko bagomba kuyifata nk'uko babikoreraga se.

Abana ba Khim babujijwe kugurisha iyi nka cyangwa kuyifata nabi.Bbategetswe kuzayikorera imihango yo gushyingura nk'umuntu nipfa.





Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yashyingiranwe-n-inka-afata-nk-umugabo-we-wapfuye-akayizukiramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)