Hirya no hino ku isi batunguwe nyuma y' uko inka yasomye umugore w'umupfakazi ituma ahita akeka ko yaba yarazukiyemo roho y'umugabo we wari warapfuye ahita ahitamo ko yamubera umugabo. Uyu mukecuru rero aka yahisemo kwishumbusha inka magingo aya niyo mugabo afite.
Aka gashya kabereye mu majyaruguru y'intara ya Cambodia yitwa Kratia aho amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga umugore n'akanyamuneza kenshi ari mu birori byo gushyingiranwa n'inka yihebeye.
Uyu mugore washyingiranww n'iyo nka yahise asaba abana be kujya bayitaho nkuko bitaga kuri se watabarutse, ati rwose uyu ni so mujye mumwitaho munamwubahe.
Uyu mukecuru yitwa Khim Hang akaba afite imyaka 74 y'amavuko akaba yakoze ibyo mu gihe mu minsi micye ishize inkuru y'umukobwa wabengutse imbwa agahitamo kurongorwa nayo yari yakomeje gutangaza benshi.
Aha Khim yarimo agabuira inka yizera ko yavutse bundi bushya mu isura y'umugabo we yikundiraga bagatandukanwa n'urupfu.
Umugabo we yahoze yitwa Khurt, icyateye uyu mugore kwizera ko inka ije mu isura y'umugabo we ni uko yamukorakoye mu misatsi no mu ijosi yifashishije ururimi nyuma yaho ikanamusoma bigahita bimuhishurira ko ariyo sura umugabo we yavutzemo bundi bushya.
Ubukwe ntibwari bukanganye cyane ngo bivugwe ko bwabaye n'ubwabaherwe, ariko umukecuru yayeretse urukundo rwimbitse ku buryo yahise anayishakira uburyamo bwiza cyane bugizwe na matora nziza.