Umugore uvuga ko yagurishije roho ye kwa satani, yavuze ko arimo gushaka umugabo uzemera kumurongora mu Kuboza kandi ko yiteguye kumwishyurira ibintu byose birimo n'inkwano.
Precious Gift Amarachi, yatangaje ko ubukwe buzabera ku "rusengero rwe ariko mu mazi." "
Uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook,yagize ati "Niba uri umugabo ushaka umugore wo kurongora mu Kuboza kandi ukaba udafite amafaranga, ntiwongere guhangayika ukundi. Ntugire impungenge ukundi, ndi hano ku bwanyu.
Nzakwishyura inkwano kandi ibyo ugomba gukora gusa ni ukwemera kundongorera mu rusengero rwanjye. Ubukwe bwacu buzabera mu rusengero no mu mazi hagati⦠Ndi umukobwa mwiza wagurishije ishema ubuzima bwe kuri satani n'icyubahiro. '