Umuhanda Huye- Nyamagabe ntukiri nyabagendwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa Twitter, mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2021.

Buragira buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye - Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.”

Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Yakomeje ibasaba kwihangana mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda irimo gukorwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo uyu muhanda wangijwe n’imvura bituma ufungwa igihe gito ariko hahita hahangwa inzira ku ruhande kugira ngo ibinyabiziga bibashe gutambuka.

Iyo nzira ni yo yangijwe n’imvura yaraye iguye kuko ibikorwa byo gusana umuhanda bitari byagatangiye.

Umwe mu bagenzi wahanyuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko imodoka zitwara abagenzi mu cyerekezo cya Huye –Nyamagabe zakomeje akazi kuko ziri kugera aho umuhanda wangirikiye zikagurana abagenzi n’izivuye i Nyamagabe kuko bari kwambuka n’amaguru aho umuhanda wangirikiye.

Umuhanda wa kaburimbo Huye- Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020.

Uhuza Uturere twa Huye na Nyamagabe two mu Majyepfo ndetse ugakomeza uduhuza n’utwa Rusizi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuhanda Huye - Nyamagabe ntukiri nyabagendwa
Uyu muhanda wangiritse ku buryo bukomeye



source : https://ift.tt/3bzNjHz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)