Umuhanda Huye - Nyamagabe wangijwe n'imvura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari habaye hanakozwe umuhanda wo kwifashishwa ku ruhande, mu gihe hagishakishwa uko iki gice cy'umuhanda cyari cyangiritse cyasanwa, ariko noneho amazi y'imvura yaraye iguye yahaciye hose ku buryo imodoka zitari kubasha kuhanyura.

Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n'amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk'uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangarije Kigali Today.

Polisi y'u Rwanda, kuri Twitter yamenyesheje ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa, maze igira inama abakoreshaga uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Yanasabye abawifashishaga kwihanganira izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

Mwiriwe,

Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye - Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 2, 2021




source : https://ift.tt/3EJ0ZMD
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)