Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda_ Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda mu gitaramo cy' imbaturamugabo yakoze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa muzika nyarwanda .

Iki gitaramo cyamateka cyiswe 10 Years of Bruce Melodie cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, muri Kigali Arena.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi bari bafite inyota yo kubona abahanzi bakunda ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini ibitaramo byarafunzwe kubera icyorezo cya Covid 19 .

Itorero ribyina injyana gakondo, Inganzo Ngari niryo ryafunguye iki gitaramo ahagana saa kumi n'ebyiri, hakurikiraho Papa Cyangwe, Alyn Sano, Niyo Bosco, Mike Kayihura, Bull Dogg, na Christophe.

Aba bahanzi bose bagendaga baririmba indirimbo eshatu, bishimiwe bikomeye dore ko harimo abatangiye kwamamara mu bihe by'icyorezo cya COVID-19 kandi ibitaramo bitari byemewe.

Ahagana saa tatu z'ijoro Arthur Nkusi yageze ku rubyiniro avunyishiriza umuhanzi w'imena, wizihizaga imyaka 1o amaze kaora umuziki.

Abantu ibihumbi bari muri Kigali Arena bose bahise bahaguruka bacana amatara ya telefone bakirana icyubahiro icyamamare.

Bruce Melodie yatangiriye kuri Tubivemo, indirimbo ye ya mbere yakoze agitangira kwita umuhanzi, agenda azikurikiranya uko zagiye zisohoka asoreza ku za vuba aha harimo Saa Moya, Ubushyuhe, Bado, Henzapu n'izindi.

Kuva ku munota wa mbere Bruce Melodie akigera ku rubyiniro kugera ku ndirimbo yanyuma yoserejeho yaririmbanye n'abafana be bari bizihiwe bidasanzwe.

Abahanzi batndukanye barimo Riderman, Ama G The Black, Kenny Sol na DJ Pius bamusanze ku rubyiniro bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye.

Uyu munsi kandi wabaye umwanya wo gutangaza ko Bruce Melodie yahawe akazi ko kwamamaza ikinyobwa cya Primus gikorwa n'uruganda rwa Bralirwa.

Mu masaha abiri yamaze ari gushimisha abakunzi, batashye bigaragara ko bagifite inyota yo gutaramana na we.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/07/umuhanzi-bruce-melodie-yanditse-amateka-atazibagirana-mu-muziki-nyarwanda_-amafoto/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)