Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya ENGEN, yamaze kugirana amasezerano y'ubufatanye n'umuhanzi Masamba Butera Intore, ni amasezerano hagati y'impande zombi azamara igihe cy'umwaka umwe ushobora kongerwa.
Nk'uko uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, Masamba yavuze ko ari amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora no kongerwa.
Uyu muhanzi kandi ngo afite inshingano zo kwamamaza ibikorwa byose bya Engen birimo ibisukika bikomoka muri peteroli, amavuta y'imodoka n'ibindi bikorwa bya Engen.
Usibye kwamamaza ibikorwa bya Engen ku muhanzi Masamba, ngo hari na gahunda y'uko mu gihe kiri imbere bitarenze amezi atatu, uyu muhanzi azabakorera indirimbo zamamaza ibikorwa bya ENGEN dore ko kuri ubu iyi ndirimbo itari yakorwa.
Muri ayo masezerano, harimo ko sitasiyo ya ENGEN nayo kandi izafasha uyu muhanzi mu bikorwa bye azakora harimo kumutera inkunga nko mu bitaramo ndetse no mubindi bikorwa byose by'umuhanzi ashobora kuba yategura.
Kugeza ubu kandi uko abantu bakoresha serivisi za Sosiyete ya Vivo Energy Group ifite sitasiyo ya Engen bazabasha kugira n'amahirwe yo gutombola bimwe mu bikoresha iyi sosiyete yateguye harimo gutsindira televiziyo, Moto ndetse n'imodoka nk'igihembo nyamukuru.
Iyi sosiyete ya Vivo Energy yinjiye ku isoko ry'u Rwanda guhera muri Werurwe 2019, kugeza ubu imaze kwegukana station za lisansi zirenga 240 mu gihugu hose, aha kandi imaze imyaka igera ku icumi itangiye ibikorwa byayo muri Afurika.
Intore Masamba uzwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ziri mu njyana ya Gakondo zirimo Kanjogera, Ikibungenge, Ngwino urare ndetse n'izindi aherutse gushyira hanze kandi indirimbo yise Benedata.
Reba hano indirimbo nshya ya Masamba yise Benedata:
The post Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN appeared first on RUSHYASHYA.