Umuhanzi ukunzwe n'abatari bake yavuze ibitangaje kuri Bruce Melodie – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Adekunle Gold wo muri Nigeria yatangaje ko nta byinshi azi ku muziki uretse umuhanzi Bruce Melodie n'indirimbo ya Kenny Sol yitwa Say My Name.

Yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye  kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, gitegura igitaramo azahuriramo na Kenny Sol na Gabiro Guitar kizabera muri Canal Olympia kuri uyu munsi tariki 5 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyiswe 'M*ovember Fest'.

Uyu muhanzi yabajijwe niba hari umuhanzi yari azi mbere yo kugera mu Rwanda, avuga ko uwo yamenye ari Bruce Melodie ndetse  na Kenny Sol kubera indirimbo ye yitwa 'Say my name'.Ati 'Nzi umuhanzi Bruce Melodie kubera igitaramo ari gutegura, namenye n'indirimbo 'Say my name' ya Kenny Sol mbere ho gato y'uko nza mu Rwanda.'

Yavuze ko kugira ngo abahanzi b'abanyarwanda bagere ku rwego mpuzamahanga itangazamakuru nyarwanda rikwiye kubigiramo uruhare, rikabashyira imbere aho kubanza abanyamahanga.



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukunzwe-nabatari-bake-yavuze-ibitangaje-kuri-bruce-melodie/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)