-
- RSSB, Umujyi wa Kigali, SONARWA hamwe n'abo mu miryango y'abitabye Imana barazigamaga muri Ejo Heza
Umuyobozi w'uwo Mujyi, Pudence Rubingisa, yabitangaje ku wa Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, ubwo RSSB n'Ikigo cy'Ubwishingizi, SONARWA batangaga amafaranga y'ubwishingizi bw'ubuzima ku miryango y'abari bamaze igihe biteganyiriza muri Ejo Heza bitabye Imana.
Ejo Heza ni gahunda Leta yashyizeho y'uko buri Munyarwanda agomba gutanga amafaranga azamubeshaho mu zabukuru n'igihe azaba atagishoboye gukora, ariko uwagize ibyago akitaba Imana muri iyi myaka itatu ishize, umuryango we wahawe inkunga izawufasha gukomeza ubuzima.
Urwego RSSB ruvuga ko abagera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi 300 bamaze kwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza' Amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyari 21, ariko rukavuga ko hakiri umubare munini w'Abaturarwanda bagira ibibazo byo gusaba Leta ubufasha iyo batagishoboye gukora, nyamara barigeze kuba bishoboye.
Umuyobozi w'Ishami rya Ejo Heza muri RSSB, Gatera Augustin yagize ati “Gahunda nizigenda neza dufatanyije, abantu na bo bakizigamira agatubutse, mu myaka 5-10 iri imbere (guhabwa) inkunga y'ingoboka bizaba ari amateka”.
Gatera avuga ko abantu baba mu mijyi basabwa cyane kwizigamira muri Ejo Heza ari abafundi, abayede, abamotari, abanyozi, ababaji, abacuruzi, ndetse n'abahinzi-borozi batuye mu bice by'icyaro.
-
- Imiryango y'abahoze muri Ejo Heza bitabye Imana irimo guhabwa inkunga ya Leta ingana na 1,250,000FRw
Gatera avuga ko bifuza ko mu myaka itatu iri imbere, kwizigamira muri Ejo Heza byazaba bimaze kwitabirwa n'abagera kuri miliyoni enye mu Gihugu hose.
Rubingisa yizeza ko hari abagera ku bihumbi 600 bakora imirimo iciriritse batuye uyu mujyi, bagomba gukangurirwa kwitabira kuzigama muri Ejo Heza.
Yagize ati “Ni ukumanuka hasi, kubegera aho bakorera mu makoperative no kwegera abakoresha kugira ngo twese dufatanye, bwa buzima bwiza twifuriza abanyamujyi bihuzwe no kumva ko nagera mu zabukuru azabona ikimubeshaho we n'abe”.
Mu myaka itatu ishize gahunda ya Ejo Heza imaze ishyizweho, abantu 149 bazigamagamo bitabye Imana, imiryango yabo yahawe ubufasha bwa Leta bwo kubaherekeza bungana n'amafaranga ibihumbi 250, ndetse na miliyoni imwe ya kuyifasha mu buzima.
Mukabalisa Asha utuye ku Kacyiru ni umwe mu bahamya ko ubwo bufasha bwamugezeho kandi ko harimo inyungu akurikije ibyo bamukoreye umugabo we akimara kwitaba Imana.
Ati “Umugabo wanjye yamaze imyaka ibiri yizigamira muri Ejo Heza akaba yari amaze gutanga ibihumbi 140, ariko akimara kwitaba Imana bampaye amafaranga y'imperekeza batwongereraho n'andi ibihumbi 52, ndetse n'ariya miliyoni imwe narayabonye nahise nyaguramo akabanza”.
Mukabalisa avuga ko n'ubwo yaguze icyo kibanza adafite ubushobozi bwo kucyubakamo, ndetse akaba yabisobanuye amarira azenga mu maso.
SONARWA yahawe gutanga ubwo bwishingizi bw'ubuzima butangwa na Leta, ivuga ko iyi gahunda iri mu byatumye abagera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi 300 bakunda kwizigamira muri ‘Ejo Heza'.
Umuyobozi ushinzwe Ubwishingizi bw'Ubuzima muri SONARWA, Eric Kamanzi, avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), kugira ngo ubwo bwinshigizi bw'Ubuzima ku barimo kuzigama muri ‘Ejo Heza' bwongere busubukurwe mu gihe cy'indi myaka itatu.
source : https://ift.tt/3CIDoLI