Umujyi wa Kigali watashye ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, nibwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga udushya, Ingabire Paula na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abafatanyabikorwa bafunguye ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga mu muhango wabereye ku isoko ryo ku Mulindi mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ibi bimpoteri bikoresha imirasire y’izuba ndetse hariho na camera igenzura umutekano wabyo n’uburyo bw’ikoranabuhanga rigaragaza ingano y’ibishingwe bimaze gushyirwamo.

Mu gihe ibishingwe byuzuye, iryo koranabuhanga rizajya rihita ritanga ubutumwa ku babishinzwe baze kubikuramo.

Ibi bizakemura ikibazo cy’ibimpoteri by’ahantu hahurira abantu benshi, byajyaga byuzura ababishinzwe ntibabividurire igihe.

Ku kubitiro ibi bimpoteri byashyizwe mu masoko atandukanye arimo iryo ku Murindi, kwa Mutangana, Ziniya n’irya Kimironko ndetse no mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama.

Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence, yavuze ko iyi gahunda y’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga bayitekereje kugira ngo habeho Kigali isukuye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Intego yacu yari ukugira Kigali isukuye kandi itekanye, ni muri urwo rwego twasanze n’ubundi aho Igihugu kigana ari ukubihuza n’ikoranabuhanga. Kuriya tuvuga iterambere dufite ryubakiye kuri wa muturage mu gushyira mu bikorwa intumbero dufite y’Umujyi usukuye, twaje gusanga bidahagije gusa ahubwo iryo terambere rikwiye gushingira ku ikoranabuhanga.”

Yongeyeho ko ibi bimpoteri bikoresha ikoranabuhanga ari byiza kubera ko ibishingwe bitabora n’ibibora bivangurwa ku buryo bijyanwa mu kimpoteri rusange cya Nduba bihita bibyazwa umusaruro.

Minisitiri Paula Ingabire yasabye abaturage gutangira kugira umuco wo kuvangura ibishingwe bibora n’ibitabora kugira ngo bijye bihita bibyazwa umusaruro.

Ati “ Abaturage twitoze umuco wo gutandukanya ibishingwe kuko ibibikorwaremezo byashyizweho byo bigaragaza amoko atandukanye y’ibishingwe, ni nayo mpamvu tuba twabitandukanyije kugira ngo duhereye mu ngo zacu n’aho dukorera hose umuntu abashe kujya atandukanya ibishingwe bibora n’ibitabora.”

Yongeyeho ko bishingwe bibora bizajya bibyazwamo umusaruro nk’ifumbire mu gihe ibitabora bizajya bijyanwa mu nganda zikora ubushakashatsi bikabyazwa umusaruro.

Uyu mushinga w’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga watwaye ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika. Biteganyijwe ko bizagezwa no mu bindi bice.

Ibi bimpoteri bifite ikoranabuhanga rifasha kumenya ko byuzuye
Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko iyi gahunda y’ibimoteri bikoresha ikoranabuhanga bayitekereje kugira ngo habeho Kigali isukuye hakoreshejwe ikoranabuhanga
Uyu muhango watangirijwe mu mujyi wa Kigali ariko hari gahunda yo kubigeza mu bindi bice
Ubwo Umujyi wa Kigali na Minisiteri y'Ikoranabuhanga no guhanga udushya basinyaga amasezerano
Ibi bimpoteri byashyizwe ku masoko atandukanye muri Kigali



source : https://ift.tt/3q3XpZx
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)