Umukinnyi arimo kuririra mu myotsi nyuma yo kwandika imitungo ye ku nkumi birangira imukoreye ibintu bibabaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ari mu mamarira nyuma yo kwandika imitungo ye ku mukobwa yihebeye birangira imuhemukiye.

Tendai Ndoro, yari afite urukundo rwa nyarwo bimwe bita urw'indani', yakundaga umukunzi we Thando Maseko ariko aza kugwa mu kantu ubwo uwo yitaga umukunzi we amwigaritse akamutwara imitungo, ibyabo byo gufatanya ubuzima bikarangirira aho. Uyu musore w'imyaka 36 bivugwa ko yanditse imitungo ye mu izina ry'umukunzi we ukomoka muri Afurika y'Epfo.

Ndoro n'umukunzi we w'umunyamideli, bakundaga kuba muri Afurika y'Epfo mu buzima buryoshye mu gace ka Kyalami i Johannesburg, nyuma yo gutandukana kwabo, bivugwa ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru yatakaje imodoka zose zirenze imwe ndetse n'inzu ye yari yaranditse ku mazina y'umukunzi we kuko yabonaga atazamutenguha.

Ni inkuru yerekana akababaro k'uyu mukinnyi Tendai Ndoro yatambutse mu binyamakuru bitandukanye nka Zwnews n'ibindi. Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli, yashakaga imitungo akaba yarakoresheje iturufu yo kumwereka ko amukunda byahebuje hanyuma akamuha imitungo yayibona akamwereka munsi y'ikirenge.



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-arimo-kuririra-mu-myotsi-nyuma-yo-kwandika-imitungo-ye-ku-nkumi-birangira-imukoreye-ibintu-bibabaje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)