Umukinnyi wamamaye muri Paris Saint-Germain ari mu ruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raimundo Souza Veira de Oliveira
Raimundo Souza Veira de Oliveira

Uruzinduko rwa Rai mu Rwanda, ruri mu rwego rw'ubufatanye bw'u Rwanda n'iyo kipe yo mu Bufaransa bwa ‘Visit Rwanda'. Rai azitabira ifungurwa ry'ishuri ry'umupira w'amaguru rya mbere rya PSG riherereye mu Karere ka Huye. Rai abaye uwa kabiri usuye u Rwanda aturutse muri PSG, kuva yatangira ubufatanye n'u Rwanda muri 2019.

Rai abaye uwa kabiri uje mu Rwanda nyuma ya Youri Djorkaeff wasuye u Rwanda umwaka ushize. Rai yaje aherekejwe n'umugore we, akaba azanahura n'Umufaransa Mr Boris Becker, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambuga, na we uri mu Rwanda mu rwego rw'itangizwa ry'iryo shuri ry'umupira w'amaguru (academy).

Nyuma, ibyo byamamare bizajya gusura Pariki y'igihugu y'ibiruga, kugira ngo bajye kwirebera ingagi ziri mu cyanya cyazo, basure n'ibindi bikorwa bitandukanye.

Akigera ku Kibuga cy'indege cya Kigali, Rai yagize ati “Turumva dufite ibyishimo byinshi byo gushyigikira ubufatanye bw'u Rwanda na Paris Saint-Germain, n'amahirwe ubwo bufatanye butanga mu kuzamura abato bafite impano mu bya siporo. Dufite n'amatsiko menshi yo kureba ibyiza byo ku butaka bw'imisozi igihumbi”.

Uruzinduko rwa Rai mu Rwanda, ruje nyuma y'imyaka ibiri y'ubufatanye bwa Visit Rwanda na PSG. N'ubwo iyo myaka yaranzwe n'ingaba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, PSG yakomeje gukora uko ishoboye igaragaza u Rwanda nk'ahantu heza ho gusura kuri ba mukerarugendo ndetse no ku bafana b'umupira w'amaguru.

Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), yagize ati “Tunejejwe no kwakira umunyabigwi wa PSG Rai, umugore we Becker ndetse n'itsinda ryose bari kumwe mu Rwanda, kubera igikorwa gikomeye cyo gutangiza ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG. Iryo shuri ni umwe mu mishinga ikubiye mu bufatanye bwacu, uzagira uruhare rukomeye ku iterambere rya Siporo mu gihugu. Twiteguye kwakira n'abandi baturuka mu muryango wa PSG muri Visit Rwanda”.




source : https://ift.tt/3EdpFgN
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)