Uyu mukobwa yarakaje ababyeyi benshi ubwo yahishuraga uburyo yasambanaga na Papa we agaca inyuma nyina umubyara.
Usman Fatima yatanze ubuhamya avuga ko yamaze imyaka myinshi aca inyuma nyina akaryamana na se.
Usman Fatima yavuze uburyo se yakundaga kumuhatira kuryamana na we imyaka myinshi nyina atabizi. Uyu mukobwa wo muri Nigeriya urangije amashuri yisumbuye, yavuze ko abana na nyina na se muri Leta ya Ondo. Yashimangiye ko se uzwi ku izina rya Usman Sani Momoh baryamanaga kenshi bagaca inyuma nyina ibintu bakoze igihe kirekire.
Inkuru dukesha Ghgossip ivuga ko impamvu Fatima yabanje guhisha ko aryamana na Se byatewe n'uko yari yaramuteye ubwoba ko azamwica naramuka abihishuriye nyina cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Yagize ati 'Igihe cyose mama yasinziriye mu gicuku, Data yahitaga aza kunkangura akanjyana mu gikoni tukaryamana, byageze aho ndamenyera ku buryo nari umugore we. Mama yabaga yaryamye cyangwa rimwe na rimwe adahari twasigaye mu rugo twenyine, ntabwo nari kubivuga kuko nari gupfa'.
Arakomeza ati 'Data amaze kubigira akamenyero cyane, yadukiriye na Murumuna wanjye, Usman Jemila, ni bwo nahunze urugo noneho birandenga ndabivuga'. Nyina w'uyu mwana yaje kubimenya biramurenga nuko ati: 'Natunguwe cyane no kumva iby'iri terambere kuko burya umugabo wanjye yakoraga icyaha nk'iki iwanjye sinashoboraga kumenya ibibera iwanjye kuko ntiwasiga umwana mu rugo na se ngo ube watekereza ko baryamana, gusa nanjye byarandenze'.